Aba ni abasirikare b’Abafaransa n’abakomoka muri Ghana, mu mwaka wa 1994 mu cyahoze ari Kibuye, ahaguye Abatutsi benshi (Ifoto/Internet)

Abasirikare bakuru baregwa kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi baguye mu Bisesero mu gihe cya Jenoside, babihakanye bivuye inyuma.

Jacques Rosier wari ushinzwe ingabo zidasanzwe (Special Forces) na Marin Gillier  wari ushinzwe ingabo zirwanira mu mazi, bireguye bavuga ko ahubwo ngo barengeye abicwaga.

Aba basirikare b’Abafaransa, bararegwa n’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, isaba  ko ingabo z’Abafaransa zari mu Rwanda muri 1994 zakorwaho iperereza ryimbitse ku ruhare zikekwaho kugira muri Jenoside.

Ibi bishingiye ahanini ku iperereza ryatangiye muri 2005 ku ngabo z’Abafaransa zari muri ‘Opération Turquoise’, ariko kugeza ubu ibyarivuyemo bikaba bikomeje kugirwa ubwiru n’ubwo hari bimwe biherutse kubanyura mu rihumye bikamenyekana.

Iyi miryango ivuga ko hari amadosiye yashyizwe ahabona agaragaza ingabo z’Abafaransa mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 1994 zitererana Abatutsi bari bihishe mu misozi ya Bisesero mu Burengerazuba bw’u Rwanda maze bakicwa.

Aba basirikare boherejwe mu Bisesero tariki ya 22  Nyakanga 1994, bayobowe na Jean-Claude Lafourcade.

Mu nyandiko aba bayobozi bahaye ikinyamakuru Daily mail, bavuze ko ibi birego ngo atari ukuri.

Mu itangazo bahaye iki kinyamakuru riragira riti “Twakomeje kuvuga ko twiteguye gutanga ubuhamya aho bukenewe hose, kugira ngo tuvaneho bimwe dushinjwa bavuga ko bitamenyekanye.”

Bakomeje bagira bati “Iyi Operasiyo yarengeye abaturage benshi b’Abatutsi, kandi yakikijije benshi bandega kwicwa muri kiriya gice cya Bisesero.”

Uretse ibi bivugwa n’iyi miryango ishinja aba basirikare uruhare muri aba batutsi biciwe mu Bisesero, muri Mata 2015 ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuraga aka gace, bamwe mu baharokokeye bavuze ko aba basirikare bagize uruhare mu kwicisha abari bihishe ibitero by’interahamwe, aba basirikare bakababeshya ko bava aho bari bihishe bakabarinda.

Gusa ngo siko byagenze, kuko aba Bafaransa bamaze gushyira hamwe aba Batutsi bari bavuye mu bwihisho bazi ko bagiye kurindwa, bikanze basigaye mu menyo y’interahamwe, abari barokotse bose bongera kwicwa, bigizwemo uruhare n’aba basirikare b’Abafaransa