U Bufaransa bwatangaje ko bugiye kohereza ingabo zidasanzwe 300 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo zifashe iz’icyo gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Congo, Alain Remy, ubwo yari mu rugendo rw’akazi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ku ya 24 Ugushyingo, yatangaje ko izo ngabo zizatanga ibikoresho ndetse zikigisha abasirikare ba Congo (FARDC) guhangana n’iterabwoba nk’uko ibiro Ntaramakuru bya Turukiya (AA) bibitangaza.
Ati” U Bufaransa buzafasha igisirikare cya Congo guhiga no kurandura imitwe nka ADF yo muri Uganda n’iyindi mitwe igirira nabi abaturage.” Ambasaderi Remy yongeyeho ko ingabo z’u Bufaransa zigiye koherezwa muri Congo zizafasha imiryango y’abahunze imirwano mu ntara za Kivu zombi.

Mu 2003 ingabo z’u Bufaransa zagaragaye muri Congo mu gikorwa cya Loni n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kiswe Artemis cyo kugarura amahoro mu gace ka Ituri. Nubwo ingabo zari zihuriye muri icyo gikorwa zaturukaga mu bihugu byinshi,

U Bufaransa bwari bwasabye kuba ari bwo bukiyobora.
Mu karere k’ibiyaga bigari kandi, ingabo z’u Bufaransa zaje mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cya Turquoise, Leta y’u Rwanda izishinja kwijandika mu bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

– See more at: http://www.muhabura.rw/amakuru/politiki/article/ubufaransa-bugiye-kohereza-abasirikare-300-muri-congo-ku#sthash.U0VttR54.dpuf