Mu murenge wa Cyinzuzi ho mu karere ka Rulindo haraye habereye ubwicanyi, aho abashinzwe umutekano babiri bazwi ku izina ry’abasekirite baraye batewe n’abajura maze biviramo umwe muri bo kuhasiga ubuzima.

Ibi, byaraye bibaye mu ijoro ryakeye aho aba bashinzwe umutekano bari barariye ku biro bya Compassion International.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyinzuzi, Habimana Valens yasobanuye ko Bitumberubusa Fidele ari we wahitanywe n’aba bagizi banabi bari baje kwiba mu gihe Uwayezu Jean Claude yakomerekejwe bikomeye, ubu akaba ari mu bitaro bya Rutongo.

“Uwakomeretse ararwaye, ari gukurikiranwa n’abaganga, uko bigaragara ashobora koroherwa, kwa muganga barasana.

Habimana yatangaje ko kugeza ubu amakuru y’iperereza yahise atangira bikimara kuba ariko kugeza ubu nta bantu barafatwa ku buryo baba ari bo babikoze, ariko ngo hari ibimenyetso bike bimaze kuboneka ku buryo bitangaza icyizere ko abakoze aya mahano bazamenyekana.

Ubwo bari barangije kwica Fidele ndetse bakanakomeretsa mugenzi we, Uwayezu, aba bajura bishe idirishya ry’ibiro maze batwara mudasobwa ebyiri zigendanwa (laptop) bahita biruka.

Abaje gutabara basanze aba bajura bamaze kugenda.