Abantu icyenda batawe muri yombi muri iki cyumweru mu karere ka Rutsiro bakurikiranweho gukwirakwiza ibihuha ko hagiye kubaho intambara mu Rwanda.

Abo bantu bafashwe bazenguruka imirenge itandukanye yo muri ako karere nka Ruhango, Gihango na Nyabirasi, bahatwa ibibazo, bemeza ko mu Rwanda hagiye kuba intambara.

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rutsiro, Cpt. Geofrey Kagame yavuze ko abo bantu bafungiwe i Karongi, bashinjwa amanyanga yo gukwiza ibihuha bitwaje ko ari Imana yabibabwiye.

Yagize ati” U Rwanda rufite Imana nta mpamvu umuntu yagenda akwirakwiza ibihuha ngo Imana yamubwiye, nta ntambara ihari nta n’izabaho, abo bantu ni abanyamanyaga, bakoresheje kugenda urugo ku rundi babwira abaturage ko hagiye kuba intambara ikomeye barafashwe bari mu maboko ya Polisi’’.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko abo bantu babwiraga abantu benshi bari hamwe ibintu bibakura umutima.

Ati ‘‘Abo bantu bageze mu Karere ka Rutsiro baturutse no mu Mujyi wa Kigali, bagera Rubavu na Nyaruguru, ntabwo bageraga mu nsengero cyangwa muri paruwasi hari abantu bajijutse, ahubwo bagendaga mu abantu baciriritse bagakusanya abantu bagahita batanga ubwo buhanuzi bw’ibinyoma’’.

Cpt. Kagame yasobanuriye abatuye Rutsiro n’Abanyarwanda muri rusange ko bafite umutekano usesuye kuko ingabo z’u Rwanda ziri maso kandi ko zizobereye mu kubungabunga amahoro, ku buryo zitabazwa no mu bindi bihugu.

Ati ‘‘Kuri ubu Ingabo na Polisi batanga umutekano n’ahandi, utifuriza u Rwanda amahoro ni inyangabirama, nta muntu utagira ubwenge nta njiji mu abaturage waba akibeshywa ngo yemere ibyo abwiwe kandi ari ibinyoma’’.

Abaturage basabwe kuba maso no kwima amatwi abantu bashaka kubashuka bagamije kubayobya uburari ngo bareke gukora imirimo igamije kubateza imbere, bashaka kubashora mu buhunzi.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard