Umugore yishe umugabo we akoresheje ishoka
Kamonyo Jean Pierre w’imyaka 44 wawri utuye mu Murenge wa Musha, Akarere ka Rwamagana, yivuganywe n’umugore we Nyirantagorama Odetta w’imyaka 43, amutemesheje ishoka maze ahita yishyikiriza inzego za Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu Nyirantagorama Odetta yishe umugabo we, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, ahagana saa tanu z’ijoro, maze yishyikiriza Polisi mu masaha y’isaa Kumi n’Imwe za mugitondo kuri uyu wa Gatandatu.
IP Emmanuel Kayigi yakomeje avuga ko Nyirantagorama Odetta yari amaze igihe kitari gito afitanye amakimbirane n’umugabo we, aho yamushinjaga gusesagura umutungo.
Yagize ati “Yavuze ko bari bafitanye amakimbirane kubera ko umugabo we yasesaguraga umutungo, rero akimara kwishyikiriza polisi yavuze ko umugabo we, kuri uyu wa Gatanu yazindutse agiye mu kazi ke k’ubuhinzi yitwaje ishoka n’umuhoro agaruka yasinze, amubwira ko amaraso ye ari bumeneke undi ahita ahunga noneho agaruka yaryamye ahita afata ya shoka yari kuruhande rwe ayimukubita mu mutwe inshuro eshatu”.
Kayigi yakomeje avuga ko Nyirantagorama yavuze ko akimara kwica umugabo we yabanje aratuza ariko bimwanga mu nda kubera ubwoba bw’uko umuryango we ushobora kumumerera nabi, ahitamo kwishyikiriza Polisi.
Nyirantagorama Odetta, akaba afungiwe muri iki gihe kuri sitasiyo ya Polisi ya Musha aho ategerejwe gushyikirizwa ubutabera.
Icyaha cy’ubwicanyi hagati y’abashakanye gihanwa n’ingingo ya 142, aho ivuga ko iyo abashakanye byemewe n’amategeko, umwe muri bo yishe undi ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.