Igihugu cy’u Burundi cyashinjie u Bubiligi kugira uruhare muri Coup d’Etat yaburijwemo muri Gicurasi ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yari mu nama muri Tanzaniya.

Ni Coup d’etat yari iyobowe na Gen Godefroid Niyombare wahise aburirwa irengero imaze gupfuba.

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi Willy Nyamitwe yabwiye Al Jazeera ko Ububiligi aribwo bwari inyuma y’iyo Coup d’Etat ndetse ko Ububiligi bwakunze kugirira nabi abarundi n’igihugu cyabo.

Nyamitwe yavuze ko u Bubiligi bunafite uruhare muri Jenoside yakozwe mu 1972.

Nyamitwe yagzie ati: “Turanenga Ububiligi kuko abateguye Coup d’etat bose bari mu Bubiligi.Ababibiligi babahaye aho baba kandi banabitayeho. Tubanengera ko bafite uruhare muri Coup d’etat. Tubanenga kandi ko bagize uruhare muri Jenoside yabaye muri iki gihugu mu 1972.Nibo nyirabayazana w’ibibazo byose turi guhura nabyo.”

Nyamitwe yakomeje avuga ko ababiligi bagiye baza bigize inshuti z’u Burundi kandi ari abanzi gusa.

U Burundi buvuze ibi mu gihe hashize icyumweru Ububiligi busabye abaturage babwo babaga mu Burundi gutaha kubera umutekano muke.

Kuri uyu wa Kane ishyaka iri ku butegetsi CNDD FDD ryasohoye itangazo riha icyumweru kimwe ababiligi baba mu Burundi kuba batashye.

Willy Nyamitwe yabwiye Al Jazeera ko ibyo u Bubiligi bwakoze byo guhamagaza abaturage babwo nta shingiro bifite, ngo kuko mu gihugu umutekano uri kugaruka.

Didier Vanderhasselt, Umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Bubiligi yavuze ko ibyo u Burundi bubashinja nta shingiro bifite.

Yavuze ko kuba abantu bahunga u Burundi bakaza mu Bubiligi ari uko nta mutekano bafite mu Burundi kandi ngo ntibakwanga kubakira.

Yavuze ko u Burundi aho kurega Ububiligi ibirego bidasobanutse ngo ahubwo nibabanze bicare baganire ku bibazo byabo nk’igihugu.

U Bubiligi nicyo gihugu cya nyuma cyakolonije u Burundi ndetse n’u Rwanda.

IMIRASIRE.COM