Yiyahuye kubera ko umugore we yicishaga abana be inzara
Umugabo witwa Sibomana Musa bakunze kwita kigingi, uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko yasanzwe mu nzu iwe yishyize mu kagozi, biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we wa kabiri babanaga aho yamushinjaga kwicisha abana b’umugore we wa mbere inzara akanabatoteza.
Uyu mugabo wari utuye mu mudugudu wa nyakarambi II, akagari ka Ruhanga, umurenge wa Kigina, mu karere ka Kirehe, yasanzwe mu nzu iwe yiyahuye akoresheje umugozi.
Abaturanyi b’uyu mugabo bemeza ko bari bazi neza ko uyu mugabo akunze kugirana amakimbirane n’umugore we bapfa ko atita kubana b’uyu mugabo bo ku mugore we wa mbere.
Uyu mugore na we yari afite abana yabyaranye n’umugabo yashatse mbere ya Sibomanaakaba ngo ari bo yitagaho, ab’umugabo bari kumwe akabicisha inzara ndetse akanabatoteza.
Muhima Athanase ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu we avuga ko Sibomana yari aherutse kumenyesha ubuyobozi bw’umudugudu ko afitanye ibibazo n’umugore we asaba ko ubuyobozi bwaza bukamufasha kubikemura.
Icyo gihe ngo ubuyobozi bwari bwamwijeje ko ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2015, ari bwo ubuyobozi bwari kuzakemura ibibazo byari muri uyu muryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhanga, ni Nyiransabimana Perpetue, yemeje ibijyanye n’urupfu rwa Sibomana aboneraho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane, ko mu gihe bagiranye ibibazo bajya bihutira kwegera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagafashwa kubikemura.
Sibomana asize abana babiri yabyaranye n’umugore we wa mbere, umurambo we ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kirehe kugira ngo ubanze ukorerwe isuzuma.