Kaboneka yiyamye Abanyamadini abahanura intambara
Kaboneka
Mistere y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC irahamagarira abakuru b’amatorero n’amadini guhagarika ubuhanuzi bw’ibihuha bivuga intambara n’irangira ry’isi ndetse n’ibihe bidasanzwe, gusa abayobozi b’amadini bavuga ko bitoroshye kubaca kuko ngo na mbere ya Yesu babagaho.
Abanyamadini ntibahakana iby’iki kibazo cy’abiyita abahanuzi kuko hakomeje kumvikana amakuru menshi yagendaga avuga ko hagiye kuba intambara mu gihugu ndetse ko n’isi igiye kurangira ariko ntibyigeze bibaho.
Minisistiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Francis Kaboneka avuga ko ibi bitera ubwoba no guhangayika abanyarwanda harimo no kubabuza imirimo yabo dore ko ngo baba bitegura ko bagiye gupfa cyangwa kuva ku isi.
Minisitiri Kaboneka avuga ko iki kibazo cyafashe indi ntera aho ubu buhanuzi busigaye bukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bukabonwa na benshi. Hashyirwa mu majwi ibyumba by’amasengesho ko ariho hava ubu buhanuzi maze bugakwirakwira.
Kaboneka yagize ati “ uyu munsi u Rwanda dufite umutekano ariko hari aho abantu bajya mu byumba bagatanga ubuhanuzi buhahamura abantu. Bakavuga ngo intambara izatangira itariki iyi n’iyi ugategereza ugaheba. Ese twafatanya dute?”
Bamwe mu bakuru b’amatorero n’amadini ntibahakana iki kibazo ariko bakomeza kuvuga ko bitakoroha kugihagarika. Jacques Hakizimana umubwiriza butumwa yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo ari ikibazo kitoroshye kugihagarika gusa agasaba abantu bose kubigiramo uruhare.
Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo usanga ubu buhanuzi akenshi bukorwa na ba rusahurira mu nduru usanga bafite inyungu muri ibyo usanga bavuga, ngo cyane ko byagiye bivugwa kenshi ariko ntibibe.
– See more at: http://www.umuryango.rw/amakuru/Mu-Rwanda/article/minaloc-yiyamye-abahanura-intambara#sthash.2ENRAG3D.dpuf