‘Islamic State’ yigambye ibitero by’i Paris
Uyu mutwe, kuri uyu wa Gatandatu, washyize kuri interineti amatangazo abiri; rimwe mu cyarabu irindi mu gifaransa, aho wavuze ko u Bufaransa buzakomeza kuba ahantu nyamukuru buzajya bugabaho ibitero.
Wagize uti “Abavandimwe umunani bari bihambiriyeho ibisasu n’ibitwaro byo kwiturikirizaho bateye uduce twari duteganijwe mu mujyi rwagati wa Paris.”
Urongera uti “U Bufaransa n’abumva ijwi ryabwo bose bamenye ko bazakomeza kuba ku isonga ry’ahagabwa ibitero bya Islamic State.”
Muri iri tangazo uyu mutwe wavuze ko kugaba ibitero ku Bufaransa ari ukwihorera ku bitero bimaze igihe bigabwa ku barwanyi b’intagondwa z’Abayisilamu bo mu bihugu bya Irak na Siriya.
U Bufaransa buri mu bihugu bikomeye byemeye kugaba ibitero byo mu kirere mu kurwanya abajihadiste ba Islamic State muri Irak na Siriya.
Mu itangazo ry’amajwi (audio) uyu mutwe uheruka gushyira kuri interineti, wari watangaje ko uwitwa Abou Bakr Al-Baghdadi umugize “Calife” ni ukuvuga umuyobozi w’abayisilamu bose ku Isi, kandi ko azarwanirira agace ka Siriya na Irak.
Umwe mu bari ahabereye ibi bitero yatangaje ko abarashe ku bantu bavugaga bati ‘Allah Akbar’ abandi bavuga bati ‘ibi ni bikozwe ku bwa Siriya’.
Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, mu ijambo rihumuriza yaraye avuze, yashinje uyu mutwe wa Islamic State ko wakoze igikorwa cyo gutangiza intambara i Paris.
François Hollande yahise atangaza ko u Bufaransa bugiye mu gihe cy’icyunamo cy’iminsi itatu, kandi ko bwakajije umutekano ngo aba barwanyi bafatwe.
Polisi y’u Bufaransa yavuze ko hari bamwe mu barwanyi bamaze gutabwa muri yombi.