Karongi: bamaze imyaka ine baba mu nzu mbi kurusha Nyakatsi bahozemo
Iburengerazuba – Umuryango wa Venuste Sindabyemera n’umugore we n’abana babiri utuye mu mudugudu wa umudugudu wa Kirambo mu kagali ka Gitarama mu murenge wa Bwishyura wari utuye mu kazu ka nyakatsi kasenywe mu gihe cya Bye Bye Nyakatsi, kuko uyu mugabo ngo yafatwaga nibura nk’utishoboye ariko ufite amaboko yategetswe kwiyubakira indi nzu yemererwa guhabwa amabati, ariko kuva ubwo kugeza ubu haciye imyaka ine ayategereje, inzu ubu isakaje ibyatsi, irava ndetse ubwo Umuseke wamusuraga wasanze igice kimwe cyayo cyaguye kubera imvura imaze iminsi Iburengerazuba.
Ikibazo kure yakigejeje ni ku bayobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’ushinzwe irangamimerere ku murenge wa Bwishyura kuko atabashije kubona umuyobozi w’Umurenge. Avuga ko ari nyuma y’uko abonye imyaka ibaye minshi ku kagali ntacyo bamumarira ku kubona isakaro nk’abandi bahoze muri Nyakatsi.
Sindabyemera ati “Mbere nari muri nyakatsi koko ariko sinavirwaga, twarayisenye icyo gihe (muri bye bye nyakatsi) Ndagerageza mbasha kuzamura iyi kuko bari banyijeje isakaro ndibuze mba nshakaje ibyatsi.
Ubu urareba uko byifashe, ndavirwa ndetse inzu ubu yatuguyeho uruhande rumwe. Imyaka ibaye hafi itanu nizezwa amabati kugeza n’ubu.”
Ikibazo cye ngo gishingiye ahanini ku rwego rw’Akagali aho umuyobozi w’Akagali ka Gitarama yakomeje kumwizeza ko nawe azahabwa amabati nk’abandi ariko ntayahabwe kugeza ubwo yigiriye k’Umurenge akabonana na bariya bayobozi baho (bavuzwe ruguru) ariko naho ikibazo ntibagikemure.
Emmanuel Mutuyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’uyu muturage atari akizi ariko yizeza ko hari amazu bari kubaka agenewe abatishoboye ngo nawe bazamuheraho bakemura ikibazo cye.
Abaturanyi ba Sindabyemera bavuga iki gihe cyose gishize aba mu nzu isakaje ibyatsi yihanganye kuko yahoraga yizezwa n’ubuyobozi kumuha amabati, kugeza ubwo ubu uruhande rumwe rw’inzu ye ruguye mu ijoro ryo ku cyumweru.