Umugandekazi yashushanyije Papa Francis ku birere by’insina
Umunyabugeni wo muri Uganda ufite ubuhanga budasanzwe mu gushushanya, Sheila Baba, yashushanyije umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Francis witegura gusura umugabe w’Afurika harimo n’igihugu cya Uganda mu mpera z’uyu mwaka wa 2015.
Sheila Baba w’imyaka 50 arata ubwiza bw’ibirere by’insina akavuga ko ari umutako mwiza, ariko kandi ntiyigeze yigaragaza nk’abandi banyamugeni bo muri Uganda, kuko atabonye uburyo bwo kugaragaza impano ye akiri muto.
Avuga ku cyamuteye gushushanya Papa, uyu munyabugeni yagize ati “Narindi gufata ifunguro rya mu gitondo ubwo numvaga ko Papa Francis azasura Uganda.
Byahise bifungura amaso yanjye.Natekereje kuri Papa kandi kuri jye ibintu byose mbitekereza mu bugeni.”
New Vision itangaza ko uyu munyabugeni yiteguye kuzashyikiriza Papa Francis impano yamuteguriye y’ifoto yakoze mu birere by’itsina ndetse akaba ateganya ko ishobora kuzamubera irembo ryo kumwinjiza mu bugeni by’umwuga no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Baba uvuga ko akunda ubugeni ariko ko ahanini umwanya we awuharira kwita ku muryango we kuko awukunda cyane. Gusa avuga ko ubwo abana be bamaze gukura agiye guharira umwanya we wose mu bugeni.