Nkurunziza yongeye gushinja u Rwanda guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’ Abarundi
Nyuma y’ amezi menshi ashize ya Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza ishinja y’ u Rwanda gucumbikira abayirwanya nanone yongeye kwemeza ko urubyiruko rwahungiye mu nkambi ya Mahama rukomeje gutozwa gisirikare mu rwego rwo kuzatera u Burundi.
Uru rwikekwe Leta ya Nkurunziza ifitiye u Rwanda rwabaye intandaro yo kutizerana ku mpande zombi n’ ubwo Leta y’ i Kigali itegeze igira icyo yisobanuraho.
Uko bimeze kose, Leta y’ u Rwanda imaze kumva ibyo ishinjwa na Leta y’ u Burundi(gutoreza abayirwanya ku butaka bwayo) yahise ikora urugendo rw’ akazi mu nkambi y’ impunzi ya Mahama ituwemo n’ abantu basaga ibihumbi 40 isanga nta myitozo ndetse nta n’ impunzi yajyanywe mu bya gisirikare nk’ uko bitangazwa n’ umunyamakuru wa France 24, Thaïs Brouck.
Impunzi z’ Abarundi mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe
Ku rundi ruhande, ntawagaya Perezida Nkurunziza kuko afitiye iyi nkambi amakenga akomeye bitewe ni uko ifite umubare mwinshi w’ impunzi akaba yikanga ko mu gihe cyose u Rwanda ruzifashije zishobora kwisuganya zikamugabaho ibitero.
Minisitiri ufite gucyura impunzi mu nshingano ze mu Rwanda, Séraphine Mukantabana yaboneyeho umwanya wo kunyomoza ibi bivugwa na Leta y’ u Burundi.
Mu kiganiro na France 24, Mukantabana yagize ati : « Sinumva impamvu bakomeje gushinja u Rwanda ko rutoza abifuza gutera u Burundi kuko nta nyungu rubifitemo ahubwo abaturanyi b’ Abarundi nibakemure ibibazo byabo kuko natwe dufite ibitureba ».
Mu gihe hari kuvuguruzanya mu makuru, hari abavuga ko hari amamodoka arara agenda mu majoro ibyo bigateza impungenge HCR nayo igasaba ko Leta y’ u Rwanda yayifasha kugira ngo umutekano wibibera mu nkambi wubahirizwa.
Umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi watangiye kuzamo agatotsi kuva aho Perezida Nkurunziza yiyamamarije kuyobora manda ya 3 abigeraho bitamoroheye bitewe n’ imyigaragambyo ndetse na Coup d’ Etats yapfubye ku italiki 13 Gicurasi 2015, bigatuma abarundi benshi bahungira mu Rwanda harimo na bamwe mu bajenerari bakomeye bashatse guhirika Leta.