Guhuzagulika: Perezida Kagame Nta Manda Ya 3 Akeneye
Ibi Perezida Kagame yabitangaje, kuri uyu wa 20 Ukwakira 2015, mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru cyitwa New African gisohoka buri kwezi, cyandikirwa i London mu Bwongereza.
Ubwo Umunyamakuru Baffour Ankomah, umwanditsi mukuru w’Iki Kinyamakuru, yamubazaga niba nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga azemera gukomeza kuyobora, Perezida Paul Kagame yamusubije ko azubaha icyo Itegeko Nshinga rizaba rivuga icyo gihe.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kugendera ku bitekerezo byarwo hatitawe ku cyo amahanga n’abandi bayobozi bifuza ko ruba rwo.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko Itegeko Nshinga rishobora guhindurwa igihe cyose abaturage babisabye bitewe n’uko bo babyifuza, kandi ko we azaryubaha.
Perezida Kagame yavuze ko atari we usaba abantu ko bahindura Itegeko Nshinga.
Yavuze ko ahubwo abaturage ari bo ubwabo bagaragaje ko babishaka, ati “Nabonye abantu bandika ngo Kagame arashaka manda ya gatatu, […] miliyoni 3,7 z’abaturage zandikiye Inteko n’abandi benshi nibo ba mbere bavuze ngo reka duhindure Itegeko Nshinga.”
Aha Perezida Kagame yashimangiye ko aramutse avumbuye ko hari undi washaka kubyihisha inyuma, ku bw’inyungu ze cyangwa iz’abandi bantu batari Abanyarwanda bose, akitwaza abaturage ngo basabe ko akomeza kuyobora, ko we [Perezida Kagame] atabyemera.
Yagize ati “Niteguye gukomeza kuyobora igihe cyose mbisabwe n’abaturage binyuze mu mucyo. Ndamutse ariko mvumbuye nonaha ko byakoranywe uburiganya, wenda hari ababikoze by’imikino ngo bante muri ibyo byifuzo byabo, nzababwira nti ‘nimubyibagirwe!’ Ariko nimbona bikwiye kandi mbyiyumvamo mbona biboneye, niteguye gukomeza kuyobora, yego.”.
Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi bagenzi be bagiye bamugira inama zo kutazakomeza kuyobora ariko akababwira ko nta wamuhitiramo uko abaturage ayobora bakwiye kubaho, ko uko kwaba ari ukwibeshya.
Yagize ati, “Mfite inshuti yo yavuye mu Burengerazuba, ije gusa kumbwira ko yumvise ko abaturage b’u Rwanda bifuza ko nkomeza kuyobora indi manda ya gatatu. Iyo nshuti yangiraga inama yo kutumvira ibyo abaturage bari kuvuga. Ariko nayo ikabivuga yivuguruza imbwira ko yumva icyaba cyiza kuri njye naba nka Lee Kuan Yew wo muri Singapore. Nuko ndayibaza nti, ‘Uwo Lee Kuan Yew yakoze iki?’ Irambwira ngo ‘Lee Kuan Yew yakoze ibi na biriya arangije ava ku buyobozi’.
Ndayibwira nti, ‘Uri kuvanga ibintu. Mu yandi magambo, uri kuvuga ko ngomba gukomeza kuyobora, kuko ntaramara imyaka 32 uwo Lee Kuan Yew yayoboye. Kandi n’ubu umuhungu wa Lee Kuan Yew ni Minisitiri w’Intebe. Ni ibyo wambwiraga ngomba gukora?’ Narayibwiye nti, ‘Uri kunyobora mu bitekerezo bishya kuri njye utanabanje kwibaza niba nshobora gukurikira umurongo wowe uri kunyifuzamo, nyuma uzaze undwanya. Rero njye ndagendera mu murongo wacu ubwacu.’”
Perezida Kagame yakomeje amubwira ati,
“Hari n’undi Munyamerika wambwiye ati ‘Urabizi, ugomba kuba nka George Washington, yari ateye nkawe neza, akundwa n’abantu bose, ariko bamusabye gukomeza kuyobora indi manda ya kabiri we aranga.’ Noneho ndamubaza nti ‘Ariko hari n’abandi bashobora kuza bakavuga ngo kuki utaba nka F.D. Roosevelt?’ We yayoboye manda enye kandi yatorwaga buri gihe n’abaturage b’Abanyamerika. Kandi Roosevelt yayoboye ingoma yayobowe na ba Washington (bo batarengeje manda).’
Nuko ndamubaza nti, ‘Ese mu mateka yanyu murega iki Roosevelt? Utekereza ko atari umuyobozi mwiza?’ Aransubiza ati ‘Yari umuyobozi mwiza’. Nuko ndamubwira nti, ‘Ese kuki mutumva ko ibyakoze iwanyu bishobora no gukora ku bandi?’ Ni nkaho muhitiramo abandi ibyo mugomba kubategeka. Ariko hari ibyakoze kuri mwe, kandi iyo njye mpisemo ibyakoze kuri mwe, muravuga ngo oya, reka nguhitiremo ibizakora iwawe. Ibyo si byo!”
Perezida Kagame yashoje iki kiganiro avuga ko atanyotewe no kuba Perezida, kandi ko we atifuza na busa manda ya gatatu, ahubwo ko azubaha gusa ibyifuzo by’Abanyarwanda.