Abanyarwanda bageze aho kwitwika kubera kubura uko bagira, iki nikimenyetso cyerekana akababaro abanyarwanda bose bafite muri rusange. Mutabazi abaye umunyarwanda wambere wiyahuza kwitwika, Inkeragutabara n’ingabo zagombye kubungabunga umutekano w’abanyarwanda bose muri rusange badatoranije aho umuntu akomoka cyangwa ubwoko bwe. Mutabazi Sadiq yari umusore wicururizaga utuntu duke, yaje kwamburwa amafrangaye agera ku bihumbi Magana atatu ndetse anakomezwa akurikiranwa agera naho kwamburwa uducuruzwa twe yadandazaga nuko abura uko agira ahitamo kwiyahura.
Leta ya Kigali ikomeje kugaragaza ubushake buke mugufasha Mutabazi kandi yarahiye ibice 80% bikaba bivuga ko yahiye cyane bikabije.
Ababonye uko byagenze bavuze ko Mutabazi yafashwe n’inkeragutabara acururiza mu muhanda.
Ubundi ngo yacuruzaga uduconsho turimo ubunyobwa, ibisuguti na bombo.
Bavuze ko izo nkeragutabara zamwambuye amafaranga n’ibicuruzwa yari afite.
Bavuze ko Mutabazi yararwajwe na nyina mwivuriro rya Kigali. Nkuko uwo twavuganye wasabye kutivuga amazina yagize ati “hano turababaye bikabije, imibereho yacu iteye agahinda. Ati ntabwo twabaho tudakora kandi dufite abana n’abavandimwe tugomba gufasha, ati abategetsi n’ingabo zabo basa nkaho batumva akababaro kacu. Ntahandi dufite dukura ikidutunga kuko amasambu abategetsi barayagabanye dusigariraho, none baratubuza nokudandaza” ubwose tuzabaho dute? Twagerageje gushaka umuvugizi winkeragutabara cyangwa uwa Leta ngo adutangarije kubyerekeye kuriyimpamvu ya Mutabazi aliko ntibyashoboka.
Umuyobozi winkeragutabara, Gen Fred Ibingira

Ubuyobozi bwinkeragutabara nabwo bumaze igihe bwarahungabanye kuko umuyobozi wazo Gen Ibingira Fred warumaze igihe muburoko hanyuma akaza gufungurwa ntabwo akiboneka, biragaragara ko inkeragutabara zabaye ibikoresho byayandi mashami yiperereza, kuko amakuru atugeraho yemeza ko Gen Ibingira atakiboneka ninkeragutaba ubwazo zitamuca iryera kuva yava muburoko.

Kampayana Albert Gisenyi

.