Kuri uyu wa kane Kizza Besigye umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Uganda, (Forum for Democratic Change, FDC),  yatawe muri yombi hamwe na bamwe mu bayobozi b’iri shyaka ritavuga rumwe na Leta.

Dr Kizza Besigye kuva yatangira guhangana na Perezida Museveni nta gihe adafungwa

Dr. Kizza Besigye yafashwe na Polisi ndetse n’Umuvugizi w’ishyaka rye Ssemujju Nganda bose bafatiwe mu ngo zabo.

Polisi ya Uganda yari yagose urugo rwa Besigye ruri ahitwa Kasangati mu karere ka Wakiso, ishaka kumubuza kwitabira mitingi (meeting) y’ishyaka.

Besigye yafashwe ajyanwa ku biro bya polisi y’ahitwa Naggalama mu karere ka Mukono, arashinja Polisi kutubahiriza ibyo amategeko avuga, no kwibasira uruhande rumwe.

Ihuriro ry’ishyaka ryagombaga gukoranira mu kivuga kitwa Kakindu mu mujyi wa Jinja, ariko imiryango ya sitade yafunzwe na Polisi.

Umuyobozi wa polisi muri Uganda, Gen Kale Kayihura yavuze ko ishyaka FDC ryateguye ikoraniro ritabanje kubimenyesha Polisi.

Kayihura yavuze ko Umunyamabanga mukuru w’ishyaka (FDC) yanditse ibaruwa igamije kumenyasha Polisi ko ibiro by’ishyaka bizafungurwa kandi bakazakangurira abayoboke babo guhurira mu nama.

Yagize ati “Nta kibazo dufite cy’uko ishyaka ryafungura imiryango y’ibiro, ariko kuba harimo no guhuriza abayoboke hamwe mu nama, ntitwabyemera nka Polisi. Turasaba FDC kwimura igihe meeting izabera kuko iki gihe ntibyashoboka.

Ssemujju Nganda, usanzwe ari umudepite wa FDC, we yajyanywe ku cyicaro cya polisi ahitwa Naggalama hafi y’urugo rwe, mu mujyi wa Kampala.

Dr Besigye amaze igihe ahangana na Perezida Yoweri Museveni mu matora y’Umukuru w’igihugu inshuro eshatu, kuva icyo gihe uyu mugabo wabaye umuganga wa Perezida ahora mu mahari n’ubutegetsi