Kugira Kalisa Alfred alias BCDI ambasaderi w’u Rwanda muri Angola binyuranyije n’amategeko.
Kalisa Alfred wigeze gufungwa imyaka itatu muri itandatu yari yakatiwe, yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, hashingiwe ku mbabazi yahawe na Perezida Kagame mu mwaka wa 2010.
Kalisa Alfred yayoboraga Banki yitwaga BCDI akaba n’umunyamigabane ukomeye muri iyo banki, aza guhamywa ibyaha bya ruswa, hanyuma ariko Perezida aza kumubabarira arafungurwa.
Kuri uyu wa gatatu ni bwo sena yagejejweho raporo yakozwe na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza ku isuzumwa ry’imishinga y’Amateka ya Perezida, ashyiraho abayobozi bakuru na ba ambasaderi muri za Ambasade zitandukanye.
Mu baganiriweho harimo na Kalisa Alfred wagizwe ambasaderi n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeli 2015 kandi yarafunzwe igihe kirenga amezi atandatu, mu gihe ubusanzwe umuntu wafunzwe amezi asaga atandatu hari uburenganzira atakaza burimo ubwo kuyobora mu nzego za Leta igihe cyose atarahanagurwaho ubusembwa.
Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza aho basobanuriraga abasenateri impamvu abayobozi basabiwe kuyobora mu myanya itandukanye, abasenateri bayobowe na Perezida wa Sena Makuza Bernard bahawe umwanya wo gusaba ibisobanuro ngo aba bayobozi bemerwe.
Senateri Jean de Dieu Mucyo yabajije icyo bashingiye bemeza Kalisa Alfred, mu gihe hari ibyaha yari akurikiranweho n’ubutabera.
Umuyobozi wa Komisiyo yasubije ko koko Kalisa hari ibyaha yari akurikiranweho, kuko mu mwaka wa 2007 yakatiwe gufungwa imyaka itandatu, gusa yongera kuvuga ko mu mwaka wa 2010 yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Abagize iyi Komisiyo bavuga ko baganiriye n’inzego zibishinzwe ngo barebe ibiba biri muri izo mbabazi za Perezida, nyuma ngo basanze nta busembwa agifite ku byaha yari akurikiranweho.
Uyu mugabo yashinjwaga ibyaha birimo ruswa, kwiha inguzanyo n’umuryango we, amafaranga hafi miliyoni 800, gusa yahawe imbabazi na Perezida Kagame nyuma yo kumwandikira ibaruwa imusaba imbabazi, arekurwa asigaje imyaka itatu muri gereza. Ikibazo nuko umuntu ufunzwe amezi arenga atandantu(6) adashobora kubona umwanya wa Leta. Ariko gutekinika kwa RPF no gushishoza mu mategeko birazwi, ntibitangaje rero kubona ikibazo cya Senateri Mucyo batagitinzeho.
.