Paul Gitwaza ati nikoreye ibibazo by’urwanda Paul Kagame nawe ati nikoreye ibibazo by’urwanda. Gitwaza imana ayivanze na politiki, inkuru dukesha imirasire.

Akoresheje imbuga nkoranyambaga, yavuze ko yikoreye u Rwanda(yikoreye ibendera ry’igihugu) n’ibyifuzo byo gusengerwa (Prayer requests) abijyana mu Burasirazuba bwo Hagati ahari urukuta rw’ihema rya Salomo abyereka Imana kuko handitswe ko izajya yumva amasengesho y’abanyamahanga bazayitakira bari kuri urwo rukuta nk’uko byanditswe mu 2 Ngoma 6: 32-33 havuga ngo:

Uru rugendoshuri rw’abantu 140 biganjemo abo muri Zion Temple baturutse mu bihugu bisaga 15, rwabereye benshi umugisha mu bagiyeyo. Benshi mu bakristo bagiye muri Israel bahamya ko nta ko bisa kugera aho Umwami Yesu Kristo yavukiye, agakurira ndetse akabambwa ku musaraba ari nabwo yacunguraga abutuye isi bose ariko nyuma y’iminsi itatu akazuka.

Iri tsinda ry’abantu basaga 140 bagiye muri Israel bakamarayo iminsi 10, ryayobowe n’Intumwa Paul Gitwaza Muhirwa. Bahagurutse i Kigali ku wa 25 Nzeri 2015 bagaruka kuwa 5 Ukwakira 2015 bagera mu Rwanda tariki 6 Ukwakira 2015.

N’ ubwo Paul Gitwaza yakomeje avugwaho kuba yarahanuye ku bimenyetso bigaragaza ko imperuka y’ Isi igihe yegereye, ndetse binavugwa kwinshi , hari gahunda yagutse ku ba kiristu ba Zion Temple bazajya bagera muri Israel.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 nabwo abakristo ba Zion Temple bagiye muri Israel bajyanywe n’umuryango Love Israel Ministries hamwe na Apotre Gitwaza ariko bagaruka umwe muri bo akoze impanuka akomereka akaguru. Kuri iyi nshuro amakuru agera ku inyarwanda.com ni uko bagarutse amahoro nta kibazo na kimwe bahuye nacyo.

Agashya kabaye mu rugendo bakubutsemo ni uko, bamwe bakoze ubukwe bagasezerana imbere y’Imana bakiyemeza kubana akaramata.