Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (REG) ishami rya Muhanga gitangaza ko kigiye guha  amashanyarazi abaturage barenga ibihumbi bitatu bo mu karere ka Kamonyi na Muhanga. Abaturage bakavuga ko n’abawuhawe mbere batawubona  kuko hari igihe bamara  iminsi ibiri nta mashanyarazi babona.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru inyubako ya BK niyo gusa yari ifite urumuri mu mujyi wa Muhanga

Ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyrazi mu karere ka Muhanga kimaze igihe  kuko  kuva aho urugomero rwa Nyabarongo rwuzuriye abaturage bari bizeye ko ikibazo cy’amashanyarazi gikemutse ariko ngo kuva rwakuzura nabwo bakomeje kubura ry’amashanyarazi.

Regis Batangana Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi ishami rya Muhanga yagiranye n’Umuseke  ko  mu mihigo y’umwaka w’2015-2016 bagiye guha  abaturage  barenga ibihumbi  bitatu umuriro mu turere twa Kamonyi na Muhanga.

Akavuga ko kuba nta muriro uboneka muri utu turere byatewe n’ikibazo cy’amazi make  urugomero rwa Nyabarongo rubona ariko imvura iramutse iguye mu buryo bwiza ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyaba  gikemutse.

Niyonsaba Astérie acuruza  serivisi ya Interineti  mu mujyi wa Muhanga avuga ko  igihombo baterwa n’ibura ry’umuriro ari kinini cyane, kuko  inzu bakoreramo  bayikodesha ku kwezi ndetse na Internet y’ukwezi ariyo bagura ku buryo iyo ukwezi kurangiye nyirinzu abasaba kumwishyura amafaranga yose atitaye  ku gihombo batewe n’ibura ry’umuriro, ndetse ngo n’aho bagura Internet  ukwezi kurangira bakoresheje nkeya cyane.

Yagize ati “Usibye ubukode bw’inzu twishyura ku kwezi imisoro n’amahooro kandi abo twishyura ntibashobora kutugabanyiriza amafaranga tubishyura bo babara gusa ko ukwezi kurangiye.”

 Regis Batangana Umuyobozi wa REG Ishami rya Muhanga, avuga ko  ikibazo cy'ibura ry'umuriro giterwa n'igabanuka ry'amazi .

Abakora akazi ko gusudira bavuga ko iyo bahaye abakiliya babo gahunda badashobora kuyubahiriza bitewe no kubura umuriro bya hato na hato.

Aba bavuga ko kuba ikigo kigo cyarahize guha abaturage barenga ibihumbi bitatu umuriro w’amashanyarazi  bifatwa nko guha umuntu ikintu nawe udafite kubera ko  abasanzwe bawufite ntawo babona.

Ubuyobozi bw’ikigo cya REG ishami rya Muhanga buvuga ko hari kubakwa izindi ngomero ebyiri zihereye mu karere ka Rusizi zizatanga ingufu z’amashanyarazi  zingana na megawati 40 zizaturuka mu rugomero rwa Kivu watt n’urugomero rwa  Gishoma.

Gusa mu Ntara y’Amajyepfo  mu turere twa Nyanza, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru   ikibazo cy’ibura ry’umuriro  ntigikunze  kubaho  nk’uko byifashe i Muhanga.

Abatanga  Serivisi ya Interineti  bafite igihombo kini baterwa n'ibura ry'umuriro.

Mu mujyi wa Muhanga bamaze kumenyera umwijima kenshi mu ijoro