Brig. Gen. Frank Rusagara nfunzwe m’uburyo butemewe
Brg. Gen. Frank Rusagara ati:“Bankuye ku Murindi banzana i Kanombe”;“Mu cyumweru kimwe nsurwa amasaha 6; mfungiwe mu kato”; “Mfunzwe mu buryo butemewe n’amategeko,…bibangamiye ubuzima bwanjye, ndarwaye.”
Baburana ubujurire ku iburabubasha ry’Inkiko; kuri uyu wa 12 Ukwakira Brg Gen (Retired) Frank Rusagara uregwa hamwe na Col Tom Byabagamba na Sgt Kabayiza Francois bose hamwe bakurkiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza nkana ibihuha bigomesha rubanda no kwangisha Abaturage ubutegetsi buriho yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko kuva muri Werurwe afungiye mu kato byatumye akurizamo uburwayi kuko atagisurwa bihagije.
- Brig.Gen.Frank Rusagara
Aba bagabo batatu (Col Tom Byabagamba; Brg Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt Kabayiza Francois) n’ababunganira mu mategeko bagaragarije Urukiko rw’Ikirenga ko imanza zabo zikwiye gutandukanywa kuko bose atari abasirikare ku buryo baburanishirizwa mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Agaragaza indi mbogamizi imukomereye muri iyi minsi; Brg Gen (Rtd) Frank Rusagara yabwiye Umucamanza ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Kuva muri Werurwe bamvanye ku Murindi banzana I Kanombe Military Police; ubu mu cyumweru nemerewe gusurwa amasaha atandatu gusa, bibangamiye ubuzima bwajye…byatumye nkuramo uburwayi kubera imyaka yajye.”
Uyu mugabo wasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda yanavuze ko akomeje guhura n’imbogamizi yo kutabona amafaranga ye bityo ntabone uko yishyura abamwunganira mu mategeko kuko Konti ye yo muri CSS yafatiriwe kandi ari yo inyuzwaho amafaranga y’kiruhuko cy’izabukuru (pension) ndetse ko yari iriho n’amafaranga yari yarizigamye igihe kirekire.
Umusirikare mu Rukiko rwa Gisirikare; abasivile mu nkiko zabo…
Aba bagabo Batatu barimo umwe w’Umusirikare n’abandi bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda bakunze kugaragariza Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ko bose badakwiye kuburanishirizwa muri uru rukiko rwaje no gufata umwanzuro ko ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano ndetse bimwe mu byaha bikurikiranywe kuri Rusagara yabikoze akiri umusirikare bityo ko bagaomba kuzaburanishwa na rwo.