Ruhango: Abanyeshuri 17 bari mu bitaro kubera inkoni z’umuyobozi wabo
Mu karere ka Ruhango mu ishuli ryisumbuye rya ‘Lycee Ikirezi, umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura ‘Perfet de discipline’ yagiye mu buryamo bw’abakobwa arabakubita bituma abagera kuri 17 bajyanwa mu bitaro kubera ibikomere n’ihungabana .
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Ukwakira 2015, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nibwo Hakizimana Dieudone, umuyobozi ushizwe ikinyabupfura mu ishuri ryisumbuye rya Lycee Ikirezi, yagiye mu buryamo bw’abakobwa agiye kubabyutsa, abakubita, bakagwirirana basohoka, ari nabyo byaviriyemo bamwe gukomereka .
Umwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE , yavuze ko umwana we ari mu bitaro kubera ko yagize ikibazo cy’umugongo, akaba afite n’ibikomere ku kirenge.
Yagize ati ‘Ibyabaye ni agahomamunwa, ntibyumvikana ukuntu umuntu bamushinga ikinyabupfura nawe ntacyo agira, ni he byabaye ko abanyeshuri babyutswa n’inkoni, ese ubundi umuyobozi w’umugabo ajya mu buryamo bw’abakobwa gukoramo iki ?.’
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yatangarije IGIHE ko ibyo uyu muyobozi yakoze ari bitari bisazwe.
Yagize ati ‘Ni agahomamunwa kuko ni ubwa mbere ibintu nkibi byaba muri aka karere. Cyakora abana batubwiye ko n’ubundi yari asazwe abakubita ariko ntibyageraga ku rwego rw’aho hari abajyanwa mu bitaro. Byumvikane neza abajyanwe mu bitaro 17 bose siko bakubiswe, ahubwo bamwe bagwiriranye bahunga inkoni, abandi bagize ikibazo cy’ihungabana. Umwe niwe wakomeretse cyane ku mavi, akaba ari kwitabwaho hamwe n’abandi kuri Centre de Sante ya Ruhango.’
Umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura yatawe muri yombi …
Mbabazi yakomeje avuga ko bakimara kumenya iyi nkuru, bihutiye kugera kuri iri shuri bari kumwe n’abashinzwe umutekano, bahise bata muri yombi Hakizimana Dieudone.
Ati ‘Twihutiye guhumuriza abanyeshuri, uyu muyobozi yatubwiye ko yari agiye kubyutsa abana ngo badakererwa kuko hari harimo abagombaga kujya mu rugendo shuri i Kigali. Kujya mu buryamo bw’abakobwa ari umugabo ubwabyo ntibyemewe, kubabyutsa abakubita ni amakosa , ibyo byose rero nibyo byatumye atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri station ya polisi ya Nyamagana mu Ruhango .’
Avuga ko mu kiganiro bagiranye n’abanyeshuri nyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, bababwiye ko uretse inkoni z’uyu muyobozi nta kindi kibazo bafite mu myigire ndetse no mibereyo muri rusange.
Ubuyobozi bukaba bwabahumurije, buhumuriza n’ababyeyi bubabwira ko ibyabaye bitazongera kuba.