Uyu ni we Ndakaryiheneyumukara, umugabo wo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kinoni (Ifoto/Umurengezi R)
Niba ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp, ushobora kuba warabonye ibyangombwa bimaze iminsi bikwirakwizwa by’uwitwa Tuyisenge Scadrack Ndakaryiheneyumukara.
Nyir’ubwite avuga ko atari we washyize indangamuntu n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bye kuri Whatsapp, ariko ko ntacyo byamutwaye kuko Ndakaryiheneyumukara ari izina akunda.
Ndakaryiheneyumukara avuga ko yatunguwe no guhamagarwa n’inshuti ze ziri muri Amerika zimubwira ngo ibyangombwa bye biri gukwirakwira kuri Whatsapp ariko akavuga ko ntacyo bimutwaye.
Ati “Sinzi umuntu wabishyize kuri Whatsapp, ni nk’umuntu waribonye [izina] akarifotora, gusa nta kibazo kuko ntabwo amazina abereyeho guhishwa. Ndakaryiheneyumukara bose bararimpamagara kandi ntacyo bintwara, ndaryishimira rwose.”
Ndakaryiheneyumukara ni umuhinzi-mworozi utuye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kinoni, Akagali ka Ntaruka mu mudugudu wa Karuganda.
Ni umugabo w’imyaka 48 uvuga ko akunda inyama z’ihene ndetse akaba afite n’akabari kitwa mu Gatipishoni gaherereye iwabo mu Kinoni, katajya kaburamo inyama z’ihene.
Yemeza ko iri zina ahubwo rituma agira abakiliya benshi, ku buryo ngo iyo yumvise abantu bavuga ngo bagiye kurya mu kabari ka Ndakaryiheneyumukara yumva agize akanyamuneza.
Ndakaryiheneyumukara mu kabari ke kazwi nko Mu Gatipishoni (Ifoto/Umurengezi R.)
Mu kiganiro kirambuye yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe yasobanuye byinshi bijyanye n’imvo n’imvano y’iri zina ritangaje, izina avuga ko akunda cyane.
“Ubundi ntabwo nari ndisanganywe mu byangombwa, nitwaga ariya mazina ari imbere (Tuyisenge Schadrack), bararinyitaga gusa; noneho mu gufata amarangamuntu Ndakaryiheneyumukara ndigerekaho.”
Akomeza agira ati “Ndakaryiheneyumukara ni indahiro yanjye nari nsanzwe nirahira mu buryo bw’urwenya, abantu bakajya banyita Ndakaryiheneyumukara; noneho n’abana bibajyamo nkabakinisha kuko njye nabaye umurezi, bakanyita ko.”
Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, mu gihugu hari huzuye abana batagira kirera, bafite ihungabana bari bakeneye kwitabwaho ngo bashire intimba.
Icyo gihe Ndakaryiheneyumukara yakoraga mu mishinga ya Compassions Internationales ifasha abana batishoboye, aho avuga ko yaharaniraga ko abana arera bagira akanyamuneza mu maso.
Muri uko gukora ibishoboka byose ngo abana yareraga bishime, uyu mugabo avuga ko yakundaga kubatera urwenya, aganyuzamo akarahira ngo “ndakaryiheneyumukara” bagaturika bagaseka, ubundi batangira kujya bamwita Ndakaryiheneyumukara, abandi bakamwita “What about you?” kuko na byo ngo yakundaga kubivuga ari kubigisha Icyongereza nubwo avuga ko azi akongereza gake.
Iri zina rye ryakomeje kwamamara ubwo yigishaga ku ishuri yashinze mu mwaka wa 1997 ku bufatanye n’Itorero ry’Abanglikani mu Rwanda, ryitwa ETEKA (Ecole Technique de Karuganda), aho yakomeje kwirahira ndakaryiheneyumukara.
Mu kubaka ETEKA, byari bigoye nk’uko abivuga. Asobanura ko ababyeyi basabwe gukora umuganda wo gutunda amabuye yo kuryubaka mu gihe cy’ibyumweru bitatu, bisaba ko ajya abatera urwenya rwinshi kugira ngo bagire ibakwe, ari na ko yimakaza indahiro ye.
“Kugira ngo tugire courage twateraga urwenya, ubwo noneho nakwirahira ngo ndakaryiheneyumukara bagaseka, mu ishuri abana bakanyita ndakaryiheneyumukara bakishima, abandi bakanyita what about you, bwari uburyo bwo kumotiva [kubatera akanyabugabo].”
Ndakaryiheneyumukara mu kigo cy’amashuri yatangije cya ETK Karuganda (Ifoto/Umurengezi R)
Ndakaryiheneyumukara yabaye umucungamutungo wa ETEKA kugeza mu mwaka wa 2009 ubwo iri shuri ryabaga irya Leta, hanyuma ingufu azerekeza mu guhinga no korora, aho avuga ko urwenya rumufasha cyane mu mirimo aherutse gutorerwa yo kuba Perezida wa Koperative y’Abafashamyumvire ku buhinzi n’ubworozi mu Karere ka Burera yitwa Izihirwe-Burera.
Ndakaryiheneyumukara ubusanzwe ni umuhinzi-mworozi wabigize umwuga  (Ifoto/Umurengezi R)
Urwenya ngo ruramufasha cyane mu gufasha abahinzi n’aborozi gutera imbere, ndetse no mu kuyobora iyo koperative ifite abanyamuryango 102.
“Harimo abantu bakuru urumva ntabwo wakwigisha abantu bakuru nk’abana ucecetse utari kubaha utuntu two kubasetsa kugira ngo batibagirwa, hari abazi gusoma, hari abatazi gusoma, nshaka uburyo bwose bagomba gufata, mu nshingano zanjye rero bituma ngenda nshaka utuntu two kubasetsa.”
Ndakaryiheneyumukara yize amashuri atandatu yisumbuye gusa, ariko avuga ko aterwa ishema no kuba yarabashije gufasha umugore we mu myigire, akaba yararangije mu ishuri rikuru rya INES umwaka ushize.
Ndakaryiheneyumukara avuga ko iri zina ritamutera ipfunwe na gato, cyane ko ngo umugore we n’abana be barikunda cyane (Ifoto/Umurengezi R.)
Afite abana batandatu. Uw’imfura urangije amashuri yisumbuye kuri Saint Andre’ mu Mujyi wa Kigali afite buruse yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.