Abaturage bo muri Zone ya Cibitoke no mu gace ka Mutakura, Komini Ntahangwa sibo babonye ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku Cyumweru rikeye, aho ngo ryaranzwe n’urusaku rwinshi na za grenades.

Bukeye ku cyumweru, abantu batanu basanzwe baguye muri uko kurasana aho basabnzwe ku ibarabara rya 10 ryo muri Zone Cibitoke, abandi bantu babiri nabo basangwa bapfiriye ku ibarabara rya 8 n’ubundi muri Cibitoke.

Amakuru aturuka aha hantu dukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi yemeje ko iri joro ryabaye rirerire cyane. Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 wabuze umuvandimwe we muto, Eloi Ndimira w’imyaka 54, yavuze ko urusaku rw’amasasu rwatangiye nka saa munani abaturage bakifungiranira mu mazu yabo batinya kugirirwa nabi.

Ngo bigeze nka saa moya, umuvandimwe we yaratashye nyuma haza abantu bambaye imyenda ya gipolisi bamusohora mu nzu nyuma bumva amasasu. Mu gitondo nibwo babonye umurambo we mu muferege wumuhanda n’inkoni yacumbagiriragaho. Yongeyeho ko yari yanakomerekejwe afite ibikomere by’intwaro gakondo.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko imwe muri iyi mirambo yabonetse bukeye yasaga nk’iyabanje guhambirwa imigozi ku maboko, aho abaturage bavuga ko bishwe babanje kuzirikwa.

Umuyobozi wa Komini Ntahangwa, Rémy Barampama, yatangaje ko imirambo ine muri iyi umunani ba nyirayo batamenyekanye, ngo bikaba bigaragaza ko muri iyi zone hari abantu batazwi bahungabanya umutekano.

Yaboneyeho gusaba abaturage kujya bagaragariza abahungabanya umutekano inzego zishinzwe umutekano kandi bagafatanya nazo, ndetse yongeraho ko bibabaje kuba inzirakarengane zagwa muri ibi bintu. Yasoje avuga ko ukuri kuzamenyekana nyuma y’iperereza.

Abaturage b’u Burundi bashinja igipolisi cy’igihugu cyabo kuba inyuma y’ubwicanyi bubakorerwa, ariko umuvugizi wungirije w’igipolisi, Pierre Nkurikiye, abihakana avuga ko abari inyuma yabwo ari abanyabyaha baba bakurikiranwe na polisi.