Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUK Dr Hategekimana Théobald atangaza ko ibi bitaro bigikeneye abaganga n’ibikoresho bihagije kugira ngo bitange serivise nziza nk’uko byifuzwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Dr Hategekimana yavuze ko ibitaro bya CHUK bigifite umubare muto w’abaganga b’inzobere (specialistes) n’uw’abaforomo ukaba ukiri hasi ugereranije n’abarwayi ibyo bitaro byakira. Aha yasobanuye ko ibyo bitaro bifite abaganga b’inzobere 50 n’abaforomo 451 n’abaganga basanzwe bake mu gihe byakira abarwayi bagera kuri 551 bavurwa baba mu bitaro, hatabariwemo abivuza bataha cyangwa ababa bari kuri gahunda yo kuzavurirwa muri ibyo bitaro. Aha yagize ati”CHUK ni bimwe mu bitaro by’icyitegererezo mu gihugu byakira abarwayi baturutse muri Kigali no mu gihugu hose , ukurikije inshingano bifite biracyakeneye abaganga n’abaforomo n’ibikoresho bihagije kugira ngo bibashe kwita kuri abo barwayi bose uko bikwiriye”.

Aha ariko yongeyeho ko leta y’u Rwanda ikora ibishoboka kugira ngo ibyo bitaro bibone abakozi bo mu buvuzi bahagije ,avuga ko hafashwe gahunda yo guhugura abaganga b’inararibonye mu kuvura indwara zitandukanye n’abaforomo n’ababyaza babafasha. Ikindi kizatuma umubare w’abarwayi ibyo bitaro byakira ugabanuka ni uko hagiye gushyirwaho ibitaro by’Intara bizajya byakira abarwayi boherejwe n’ibitaro by’uturere, ubundi bari basanzwe boherezwa muri CHUK mu gihe indwara zabo zananiranye mu bitaro by’uturere. Ikindi ngo ni ukugura ibikoresho bihagije bikoreshwa mu gusuzuma indwara.

Ikibazo cy’imiti cyagarutsweho

Ku kibazo cy’uko ibi bitaro bitajya biha imiti abavurwa n’ubwisungani mu kwivuza bwa mitiweri, Dr Hategekimana yavuze ko muri gahunda y’ubwo bwisungane harimo ko umurwayi avurirwa ku kigonderabuzima, akazanwa muri CHUK mu gihe uburwayi bwe bwananiranye no mu bitaro by’Akarere , aha yasobanuye ko iyo uwo murwayi aje muri CHUK avurwa nk’uko bisanzwe,ariko hakaba igihe usanga hari uburwayi buvurwa n’imiti yihariye ibyo bitaro biba bidafite, muri icyo gihe bikaba ngombwa ko uwo murwayi yigurira uwo muti mu gihe abifitiye ubushobozi, iyo atabufite ibitaro bigakora ibyo bishoboye byose.

Kuri iki kibazo cy’uko hari imiti ibitaro bitagira,Dr Hategeka yasobanuye ko biterwa n’uko hari urutonde rw’imiti ikenerwa cyane ibitaro byemerewe kugura,hakaba hari n’igihe iyo miti itabonekera igihe yose bitewe n’uko hari ubwo uwatsindiye isoko ryo kugura iyo miti hari igihe atinda kubona imiti imwe.

Ku birebana niba igihembo abaganga babona kigendanye n’imvune z’akazi bagira, Dr Hategekimana yagize ati ”ntabwo bikwiranye rwose kuko abaganga n’abaforoma bacu baravunika cyane,hari n’abatagira akanya ko kuruhuka kubera ko ibyo bakora usanga ari bake cyane babizi, ugiye kuvuga ngo ubahe umushahara ungana n’imvune bagira byagorana”.

Ku kibazo cy’uko hari abize iby’ubuvuzi ariko badakora uwo murimo kuko byagaragaye ko mu bize ikiganga barenga 1600 abagera kuri 601 bonyine aribo bari mu mirimo y’ubuvuzi, Dr Hategekimana yavuze ko Leta ikwiriye gushyiraho politike ifasha abize kuvura gukora uwo murimo,kuko benshi badakora imirimo y’ubuvuzi bitewe n’uko baba bashaka ibiborohereza.

Ku birebana n’imyenda iterwa n’abarwayi bavurirwa muri biriya bitaro,badafite ubushobozi bwo kwivuza, yavuze ko CHUK yashyizeho uburyo bwo kugabanya icyo gihombo ku buryo bufatika, avuga ko hari abaza kuhivuriza barimo abatuye muri Kigali badafite ubwishingizi bw’ubuvuzi , abo bakaba biganjemo abakora imirimo y’ubukarasi, ubukarani, abafasha abubatsi ,indaya n’abandi kandi abo bakaba aribo bakunda kuza muri CHUK kwivuza bitewe n’impanuka cyangwa uburwayi baba bakuye muri iyo mirimo bakora. Avuga ko biyemeje kujya bavura umuntu nk’uwo ariko yamara koroherwa agatangira kwishyura. Kubirebana n’abagira impanuka nabwo ngo bagiye gushyiraho uburyo CHUK yazajya ikorana na Polise n’ibigo by’ubwishingizi bw’inyabiziga kugira ngo ibyo bigo bijye byishyura kandi ku gihe.

Ibitaro bya CHUK nibyo bitaro byakira abarwayi benshi baturuka hirya no hino mu gihugu kuko byakira 75% by’abarwayi bananiwe kuvurirwa mu bitaro by’uturere hiyongereyeho abatuye muri Kigali bakeneye ubuvuzi bwihutirwa cyangwa barwaye indwara zikomeye..