Umuhungu wa Joseph Habineza,Jean Michel Habineza, kuri ubu uri mu rugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse kuhavugira amagambo byagaragaye ko atakiriwe mu buryo butari bwiza n’abatari bake.
Jean Micheal Habineza

Mu biganiro mpaka biherutse gutangirwa muri Kaminuza ya Lutheran muri Leta ya California bitegurwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta iDebate Rwanda, Jean Michel Habineza uri kumwe n’urundi rubyiruko rwaturutse mu Rwanda yagize ati “Ndibaza ko ari ingenzi guha ubumenyi bwa ngombwa igisekuru kizaza bwazagifasha kwinjira mu kazi bugahindura imiyoborere.”

Yakomeje avuga ko benshi mu bayobozi b’igihugu mu Rwanda badafite ubumenyi buhagije mu bya Politike kuko bagiye ku butegetsi ku ngufu, ati “Bitekerezeho, umuntu ava ku rugamba mu ishyamba umunsi umwe ukurikiyeho akaba Perezida.”

Uburyo aya magamo ya Jean Michel Habineza yakiriwe ntabwo bwatinze kwigaragaza kuko mu kanya nk’ako guhumbya bamwe batangiye kuyanengera bikomeye kuri Twitter na Facebook, bamugaragariza ko mu byo yavuze yirengagije byinshi.

 

Joe Habineza nabakobwa

Mu bamunenze hari benshi bagarutse ku byo yirengagije nko kuba hari igice kimwe cy’abanyarwanda bari barahejwe, barahindutse impunzi nyuma yo kumeneshwa mu gihugu.

Muri bo harimo na Perezida Paul Kagame wahunganye n’ababyeyi be akiri muto, aho yemeye guhara ubusore bwe ndetse no gucikiriza amasomo yarimo yiga mu ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akajya gutanga umusanzu we mu kubohora igihugu ubwo ibintu byari bitangiye kujya iwa Ndabaga.

Ku rukuta rwa Twitter, Sonia Mugabo, rwiyemezamirimo ukora ibijyanye n’imyambarire n’imideri yagize ati “Mu bigaragara, amateka y’igihugu cyacu yatumye aba bantu bajya kurwana muri iryo shyamba uvuga. Ibyo wita ‘kurwana mu ishyamba umunsi umwe, ukaba Perezida ku munsi ukurikira’ nibyo bitumye u Rwanda ruri aho rugeze uyu munsi.”

Inkuru ikubiyemo amagambo ya Jean Michel Habineza yasohotse ku rubuga rwa internet rw’ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ’Graphic Pepperdine’ kigenzurwa na Kaminuza ya Pepperdine.

Nyuma yaho ishyiriwe ahagaragara, yaje gukurwaho nta gihe kinini imaze. Gusa umwe mu basomyi witwa Kevin Gatete usanzwe ari umunyamategeko ndetse akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yari yamaze kuyitangaho ibitekerezo.

Mu gitekerezo Gatete yatanze yagize ati “ Murumuna wanjye, nakwita murumuna wanjye kuko ndi mukuru kuri wowe ndetse kuko nemera kwitwa muto n’abantu bakuru kuri njye.”

Yakomeje avuga ko abakuze aba ari abantu babonye byinshi mu buzima bwabo cyane mu gihe abato baba bataravuka.

Yagaragaje ko kuba umuntu ufite ibitekerezo bifatika bitagendera ku mashuri. Ati “Kuba umuntu ufite ibitekerezo bifatika ntabwo bigendera ku mashuri wize, ni ibintu wiga bitewe n’ubuzima wanyuzemo, ntabwo ari mu ishuri gusa ahubwo ni mu burere uhabwa n’ababyeyi.”

Yakomeje agira ati “Ntiwibagirwe ko Sankara, Lumumba, Macher : Intwari za Afurika zidashidikanwaho ntabwo bari barize bihambaye. Yewe na Yezu umwana w’umubaji ni uko.”

Mu 1990 afite imyaka 33, nibwo Perezida Kagame wari waragizwe impunzi yahaze byose, ubuzima bwiza bw’ubuto n’amashuri ngo abe yaminuza nk’abandi, ahubwo ayoboka inzira y’ishyamba ajya mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Icyo gihe yigaga mu ishuri rya gisirikare ryo muri Leta ya Arkansas muri Amerika, ahara ubuzima buryoshye bwa gisore, yemera ndetse no guhara amashuri ye ayoboka inzira y’ishyamba i Kagitumba mu rugamba rwo kubohora igihugu, aho amasasu yavuzaga ubuhuha.

Kuvuga ko benshi mu bayobozi batize Politiki byaba ari ukwirengagiza nkana amateka y’igihugu banyuzemo batabyiteye.