Greatlakes Human Rights Link 2Abaturage bane barashwe, babiri bahasiga ubuzima mu  Karere ka Nyamasheke Aba baturage barashwe n’umupolisi, muri bo babiri bahasiga ubuzima mu gihe abandi bakomeretse bakajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Bushenge.

Ubu sibwo bwa mbere abaturage baraswa n’abapolisi b’uRwanda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, yabwiye abanyamakuru  ko  uwo mupolisi yarashe abaturage ubwo barwanaga n’umuyobozi w’akagali wari ugiye kubasenyera.

Ese kuki basenyera abaturage batagiye mu Nkiko kugirango babone uburenganzira bw’Inkiko? Ububasha bwo gusenya amazu y’abaturage  abayobozi bibanze babukurahe? Umuntu ajya kubaka barihe?

Mutuyimana Gabriel yabisobanuye muri aya magambo: “Abarashwe bose ni abagabo, intandaro ni inzu umuyobozi w’akagali yashakaga gusenya kuko ngo itubatse mu mudugudu, ubwo yifashisha abapolisi, bagezeyo abaturage baragumuka, baba barabarashe.”

Umuryango wa Great Lakes ubabajwe n’ibikorwa bya kinyamaswa biranga Polisi y’u Rwanda. Ingufu, ubuswa, ubugome bikoreshwa n’inzego  za polisi ndetse n’ingufu zikoreshwa kubantu batitwaje intwaro.

Umuryango wa Great Lakes ugiye gufasha imiryango y’abaturage bamaze kuraswa kuzakurikirana Polisi y’u Rwanda mu Nkiko cyane umuyobozi wayo mukuru.

Noble Marara

Executive Secretary

Great Lakes Human Rights Link.

 

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSAbaturage bane barashwe, babiri bahasiga ubuzima mu  Karere ka Nyamasheke Aba baturage barashwe n’umupolisi, muri bo babiri bahasiga ubuzima mu gihe abandi bakomeretse bakajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Bushenge. Ubu sibwo bwa mbere abaturage baraswa n’abapolisi b’uRwanda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, yabwiye abanyamakuru  ko  uwo mupolisi yarashe abaturage ubwo barwanaga n’umuyobozi w’akagali wari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE