RNC: Abanyarwanda batuye mugihugu cya UK baraburirwa
UK Chapter
Email: ihuriroleema@gmail.com
Vicarage Chambers, 9 Park Square East
Leeds
LS1 2LH
www.rwandanationalcongress.info
Dufite amakuru yizewe yerekana ko hari abantu bava mu Rwanda baza gusaba ubuhungiro mu Bwongereza ndetse na Scotland bakavuga ko bafite ibibazo kubera ko ari abanyamuryango b’ Ihuriro Nyarwanda (RNC) bakoreraga mu Rwanda. Murabo navuze hejuru hari abahawe ubuhungiro hari ababwimwe, hari n’abagitegereje igisubizo. Turamenyesha abantu bose bisanga muri ibyo byicyiro ukwari bitatu kubimenyesha ubuyobozi bw’Ihuriro Nyarwanda (RNC) vuba bishoboka, niba koko uri umuyoboke wa RNC ntabwo ukwiye gutinya kwegera abayobozi bakwegereye kugira ngo bagufashe ndetse unatange umusanzu wawe uwariwo wose nk’umunyamuryango, turabizi ko abayoboke bacu bafite ibibazo kandi ko kubera impamvu z’umutekano muke uri mu Rwanda bishobora kuba ngombwa ko bahungisha ubuzima bwabo, niyompamvu twiteguye kubafasha uko bishoboka. Hamwe nibyo ariko uzamenyekana ko akoresha umuryango RNC mugusaba ubuhungiro cyanga muzindi gahunda ntabitumenyeshe tuzasaba inzego zibishinzwe ko zimwambura ibyangombwa ndetse ni biba ngombwa twitabaze ubutabera bwa UK.
Icyiyongeye kuribyo kandi tuzi ko abakozi ba Kagame nabo baza biyita impunzi ndetse bakiyita abayoboke ba b’ Ihuriro Nyarwanda (RNC) kugira ngo babashe kubona ubuhungiro bityo babone uburyo bateza ibibazo hano muri ikigihugu cya UK, ibi biteye impungenge nini kuko bene aba ari n’abagizi banabi bigishijwe kwica, kuroga n’ibindi bibi byinshi.
Kubera izimpanvu tuvuze hejuru, byabaye ngombwa ko dutangire igikorwa cyo kumenyekanisha abiyita impunzi ariko baraje muri gahunda yo kugira nabi, abavuga ko bafitanye ibibazo na guverinoma y’uRwanda kandi baraje kuyikorera hano muri UK.
Tumaze kubona ibi byose twitabaje inzobere mu by’amategeko agenga impunzi ndetse n’abinjira n’abasohoka muri ikigihugu cya UK kugira ngo badufashe mubijyanye no kurangiza iki kibazo muburyo bwemewe n’amategeko. Impuguke mubyamategeko zadusabye kumenyesha abarebwa n’iki kibazo icyo amategeko avuga mubihe nkibi kugira ngo hatazagira uvuga ko atarazi ko amategeko atabimwemerera;
Abantu bose bagendera kubyangombwa by’impunzi, cyangwa naho baba bafite ubwene gihugu bwa UK bwaturutse k’ubuhungiro bakwiye kumenya ibi bikurikira:
- Guverinema ya UK ifite uburenganzira bwo ku kwambura ubwenegihugu igihe cyose byagaragara ko wabubonye ubeshye.
- Kubonera ubuhungiro kumpamvu z’impimbano cyangwa wabeshye n’ikosa rikomeye, igihe cyose ibimenyetso bigaragaye ko wabeshye wamburwa ubuhungiro kandi ukaba ushobora guhanishwa ibindi bihano nkokwishura amafaranga yagutanzweho n’ibindi.
- Iyo uvuze ko uhunze igihugu ukongera ugakorana nacyo kandi abo wahunze aribo bakiyobora icyo gihugu bishobora gukoreswa mukwerekana ko wabeshye, cyane cyane iyo hari ibimenyetso by’imikoranire hagati yawe n’abakorera inzego z’icyo gihugu wavuze ko wahunze.
Tumaze kubona ko umutekano wacu ubangamiwe n’abiyita impunzi kandi ari abakozi ba kagame, Ihuriro Nyarwanda (RNC) intara y’u Bwongereza twasabye abanyamategeko gukurikiranira hafi iki kibazo muburyo bw’amategeko, nabo badusabye kandi kujya dufata ibi bimenyetso bizakoreswa munkiko ndetse n’ahandi kugira ngo abantu nkabo bamburwe ibyangombwa ndetse nibiba ngombwa basubizwe mu Rwanda .
Icyo twabemerera n’uko ari ntarubanza ruzashingira kubyabaye mbere yuko tubibamenyesha, n’ukuvuga ko ibimnyetso tuzatanga ari ibizafatwa kuva 01/10/2015, ntawe tuza hohotera ariko ntabwo tuzemera guhohoterwa n’intorehamwe za Kagame.
Ibikorwa nka Rwanda-day, inama z’ambasade impunzi mukwiye kubyirinda , barabashuka mukabakurikira kandi guverinema ya UK nibaka passport zanyu ntacyo bazabafasha, UK n’ibashira mundege ikabacura ntanuzongera kwemera ko abazi, bari kukazi kabo naho mwe barabarindagiza kandi nimwe ingaruka zizabaho, ntimuzavuge ko mutabimenye kuko tubaburiye, uzagaragara muri Rwanda-day yo mu Buholandi aziko yasabye ubuhungiro muri UK ashobora kwisanga k’urutonde rwa abagomba gusurwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri UK. Nongere mbisubiremo twashizeho urwego rw’abanyamategeko rugomba gukurikirana iki kibazo haba munkiko cyangwa muri UK home office.
Abanyarwanda bari imbere mugihugu babujijwe uburyo kubera uvuze ukuri yicwa, cyangwa akarigiswa, hano muri UK dufite uburenganzira bwo kubaho no kuvuga igihe cyose twubaha amategeko agenga ubutaka turiho, ikindi abenshi muri twe dutanga amahoro (tax) muri ikigihugu, n’inshingano rero za UK kuturengera, ntabwo tuzemera ko hagira umunyamuryango w’Ihuriro RNC uhohoterwa, tuzakoresha ubutebera n’izindi nzego kugira ngo turenganurwe kandi twiteguye gukoresha imbaraga zose zishoboka kugira ngo abagizi banabi bose bari muri UK boherejwe na Kagame basubizwe mu Rwanda.
Alphonse niyibizi
RNC-UK Coordinator
07555304597