Tito Rutaremara

Senateri Tito Rutaremara yasobanuye ko Demokarasi ari ikintu cyubakwa gahoro gahoro kandi ko atari imwe ku isi hose ahubwo ko bitewe n’amateka n’umuco by’igihugu igomba kuba itandukanye.

Igitangaje uyu mugabo batangira intambara ya RPF ndetse banashinga ishyaka muntangiriro ya 1987, yashinjaga Perezida Habyarimana kugundira ubutegetsi no kutubahiriza uburenganzira bwamuntu.

Perezzida bamushinjaga kuburizamo demokarasi yamashyaka menshi, none Tito Rutaremara wa 1987, ahuye na Tito Rutaremera wa 2015 bahita barwana bagakizwa nuko umwe yahitana undi.

Senateri Tito Rutaremara yavuze ibi mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’inama yabereye i Kigali yahuje ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, impuguke zirimo abarimu ba kaminuza, n’urubyiruko rwa za Kaminuza rufite aho ruhuriye n’ubuyobozi n’imiyoborere baganira kuri Demokarasi ibereye abaturage, izamura iterambere rishingiye ku miyoborere myiza.

Mu gusobanura uburyo ki demokarasi itari imwe yifashishije urugero rw’ibihugu bu’i burayi bikunze kuvuga ko bifite demokarasi iteye imbere ko nabyo usanga demokarasi yabo atari imwe kuko amateka yabyo n’umuco wabyo biba bitandukanye.

Sen Tito yakomeje avuga ko Leta iramutse ishingiye kuri demokarasi, byakwihutisha iterambere ariko abaturage bakagiramo uruhare rufatika. Unva nawe Tito Rutaremara, nonese Senateri Tito wari wunva Demokarasi yica abaturage? Human Rights Watch imaze kubashinja gufungira abantu ahantu bita (detention camps) nka zazindi za ba NAZI bamaze abayahudi.

Senateri wibeshya abanyarwanda usobanura ibintu nawe utunva, kuko ibyo bintu nibyo byatumye RPF ifata intwaro muri 1990. None nyuma ya genocide yahitanye inzirakarengane z’abatutsi n’abandi banyarwanda banze umugayo.

Ubu u Rwanda intiti zose zashyize ubwenge mugifu, unva nawe Prof. ushinzwe kubeshya muri RGB, Prof. Shyaka Anastase n’ abanyamakuru yavuze ko  gutumiza inama y’abarimu n’abanyeshuri biga Kaminuza ari uburyo bwo kurebera hamwe ingamba zashyirwaho kugira ngo urubyiruko rwo muri za Kaminuza, abanyapolitiki ndetse n’inararibonye mu miyoborere, bafatanye mu kwimakaza imiyoborere myiza mu rubyiruko n’ubushake bwo guteza imbere ubukungu.

Yagize ati: “Turifuza ko Abanyarwanda bose duhereye kubiga kaminuza n’ abigishamo, baba aribo bafata iya mbere muri ibi bintu kuko ikintu cyose gishyirwa mu bikorwa gituruka mu bitekerezo, kandi za Kaminuza ni uruganda rw’ibitekerezo. Turakora ibishoboka byose ngo urwo ruganda rw’ibitekerezo by’ingirakamaro kugira ngo tugere kubyo twiyemeje.”

Prof. Kanyoma uruganda rwogucura kubeshya, abayobozi ba kaminuza nt’amuntu ushobora kuvuga ibintu binyuranyije n’amahame ya RPF, murabatamika maze nabo bakamira, mutera indirimbo bakikiriza, nonese urabeshya ngo Uruganda?

Wowe na Tito n’abandi babujije abanyarwanda amahoro amateka azababaza kandi nta ngoma itura nk’umusozi.