Guverinoma y’u Rwaanda irashinjwa na Human Rights Watch ko ifungira ahantu hatazwi   kandi  iratanga ibimenyetso simusiga usibyeko bisanzwe bizwi n’abantu bose.

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW) wavuze ko mu kigo giherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali hafungirwa abantu. Ibi birazwi kuko uretse no kuhafungira, niho DMI ikorera iyica rubozo ndetse  abantu benshi bahasiga ubuzima.

Ariko u Rwanda rwatangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeli 2015, nyuma y’iyi raporo

ruvuga ko ikigo cy’i Gikondo kizakomeza kwifashishwa mu kwakira abantu bataye inzira nziza y’amategeko, bityo bagafashwa gusubira ku murongo.

Minisitiri w’ubutabera bwana Busingye  ntasobanura guta inzira y’amategeko  ikyo bisobanura, bwana Johnston Busingye, yashimangiye ko ahafungirwa mu Rwanda hakurikiza amategeko kandi hayoborwa bijyanye n’amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye, amategeko y’igihugu nayo akabihamya. Ariko ibi sibyo kuko Ikigo cya Gikondo ntabwo ari Gereza yemewe n’amategeko ndetse n’abaharinda s’abacunga Gereza bazwi, kuko abantu bahayobora ni DMI.

Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko amateka yahise y’u Rwanda yatumye habaho guhungabana n’amakimbirane yo mu miryango. Unva gutekinika kwa RPF, iyo badashishoje baratekinika , none unva ibyo Busingye avuga, “Abagizweho ingaruka n’ ibintu nk’ ibyo n’ubwo birangira bagiye mu byaha no mu burara, baba beza iyo bafashijwe bagahabwa andi mahirwe y’ ubuzima. Guverinoma y’ u Rwanda ikomeye ku cyemezo yafashe cyo kugorora aho gufunga. Icyo gikorwa cyatanze umusaruro mu gihe cyashize kandi kizakomeza no mu gihe kiri imbere.”

Mu gihe HRW ivuga ko u Rwanda rukwiye kuburanisha abakoresha ibiyobyabwenge n’ abakora ibyaha bihanishwa igifungo, u Rwanda rwo ngo rwahisemo kwita ku kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abo bantu, bagahabwa amahirwe y’ubuzima bwiza.

Guverinoma ivuga ko iki gikorwa cyo kugorora aho gufunga ari urugero rw’uko u Rwanda rwagiye rwishakira ibisubizo ku bibazo rwahuye nabyo.

Minisitiri Busingye yakomeje agira ati “I Gikondo si gereza. Ni ahantu ho guhuriza abantu mu gihe gito mbere y’uko hafatwa ingamba zo kugororwa by’ igihe kirekire. Hafasha mu kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abantu baba barasaritswe n’ibiyobyabwenge n’abo mu mihanda, bagafashwa guca ukubiri n’ibiyobyabwenge, bakigishwa ubucuruzi ngo batazasubira mu byo babagamo, bakanafashwa gusubirana n’imiryango yabo.”

Mukwiregura Leta y’urwanda iravugako ngo abanyarwanda barenga 7,000 bamaze kurangiza gahunda zibafasha muri ubwo buryo, ubu bari mu makoperative y’ ububaji, ubwubatsi, gusudira, kudoda n’ ubworozi bw’ inzuki, biteza imbere banitegurira ahazaza heza.

Ariko abazi neza imikorere ya RPF, tuziko ibyo bavuga nibyo bakora bitandukanye cyane, aho hantu abantu barahashiriye, baricwa, barakubitwa, nta butabera bahabwa, none Bwana Busingye akoresha irihe Tegeko kugirango afungire abo bantu aho kwa Gacinya?

Guverinoma y’ u Rwanda yavuze ko ifata ibirego byose byo guhutaza uburenganzira bwa muntu nk’ ibikomeye, byaba bivugwa gusa cyangwa ari ukundi bimeze. Ikomeza ivuga ko yiteguye kwakira amakuru yose ku hantu hose bwahungabanye ngo bikorweho iperereza kandi bifatwe ho icyemezo.

Mu nzego u Rwanda ruvuga ko zakira ayo makuru, harimo Polisi y’ igihugu, Urwego rw’Umuvunyi na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu. Bwana Busingye tuzi nezako izo nzego ntacyo zakora mugihe arizo zirimo gufunga abantu binyuranyije n’amategeko.

U Rwanda mu kwisobanura iravuga ko HRW yabeshye abantu ikoresheje imvugo zitesha agaciro ingufu u Rwanda rwashyize mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. HRW ifitanye amasezerano y’ ubufatanye na Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda, aho ibibazo by’uburenganzira bwa muntu bigomba kugaragarizwa bigakurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Ariko Bwana Busingye icyo atazi nuko iyo Raport igenerwa Rubanda nokwereka Isi ukuntu ibyo mukora binyuranyije n’amategeko, ntabwo wavuga ngo Human Rights Watch izaze muyihe amafaranga cyangwa Hotel Serena bazafukirane ibyo mukorera abaturage. Human Rights Watch ntabwo  ari Tony Blair muha amafaranga cyangwa BBC mufunga bikarangirira mukabati.

Guverinoma y’ u Rwanda ivuga ko ishishikariza HRW gukoresha amasezerano bagiranye mu gukurikirana ikibazo cyose ifite, mu buryo bwubaka. Ikomeza ivuga ko HRW idakurikiza ibiteganywa n’ayo masezerano, ahubwo igahitamo gukwirakwiza ibinyoma.

Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko ishaka guhura na HRW ngo iyihe amakuru ku bibazo byose byagaragajwe muri raporo yayo hamwe n’ ibindi, ngo bikorweho iperereza, binyuzwe mu nzira ikwiye. Mbega Bwana Minisitiri Kanyoma, ntabwo Human Rights Watch ishimisha za Leta, ahubwo ibireyeho kuzikosora, n’imwihane mwunamure icumu, ntakibazo muzongera kugirana na Human Rights Watch.

Joseph Ruhumuriza.

Great Lakes Human Rights Link.