Mu Kiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu Mudugudu wa Gisozi mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu habonetse umurambo w’umugabo w’imyaka 26.

Uwo murambo bivugwa ko ari uw’umugabo witwa Kwihanga bakundaga kwita Mafene wabonetse mu masaha ya saa tatu z’igitondo ku wa 22 Nzeri 2015.

Nyakwigendera ngo yari atuye mu kagari ka Kabatezi umudugudu wa Gitambuko mu Murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Rurangwa Manzi, avuga ko uyu Kwihangana yari asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe ku buryo ngo yari yaranagambiriye kuziyahura.

Rurangwa Manzi ahamya ko iby’uburwayi bwa Kwihangana n’umuryango we ubyemeza.

Nyuma yo gukura uyu murambo mu kiyaga bahise bawujyana ku Kigo Nderabuzima cya Bigogwe gusuzumwa ngo harebwe icyaba cyishe uyu mugabo, ariko biza kugaragara ko ngo yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Rurangwa Manzi, agira inama abaturage ko abafite ibibazo bajya babimenyesha ubuyobozi kare bigashakirwa umuti aho kwiyahura.

Agira ati “Umuti ni uko ibyo bibazo yabigeza ku buyobozi, ubuyobozi bukabikurikirana bukabishakira igisubizo.”

Asaba abaturiye icy kiyaga kandi kwitwararika kandi bakarinda abana babo bakababuza kucyegera ngo batagwamo.

Nsabimana Emmanuel-imirasire.com