Ku italiki ya 18 Nzeli 2015 ahagana saa Kenda z’ amanywa , i Kigali hateguwe ibiganiro ku mpamvu nyakuri Cyprien Rugamba n’ umugore we Daphrose bishwe ku italiki ya 7 Mata 1994 bagirwa abatagatifu.

Uyu muhango nyir’ izina wo kumva ibitekerezo n’ impamvu zashingiweho mu kugira Rugamba Cyprien na madamu we abatagatifu uzayoborwa n’ Umushumba Mukuru wa Diyoseze ya Kigali, Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa.

Imyaka myinshi mbere y’ uko bicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi Rugamba afatanyije n’ umugore we baranzwe n’ ibikorwa by’ indashyikirwa byaje gutuma batakiriho hashingwa umuryango wa gikirisitu witwa “Communauté de l’Emmanuel”.
Ukwamamara ku Isi hafi ya hose, kw’ uyu muryango “Communauté de l’Emmanuel” niyo ntandaro y’ igitekerezo cyo kugira Rugamba umutagatifu ariko bimaze kwemezwa na Vaticani.

JPEG - 15.6 kb
Cyprien & Daphrose Rugamba

Incamake y’ amateka ya Cyprien & Daphrose Rugamba

Cyprien yabayeho (1935-1994) naho Daphrose (1944-1994) , bose bakomoka mu Majyepfo y’ u Rwanda byumvikane ko babarizwa muri imwe muri paruwasi zigize iyo Ntara.

Nyuma y’ imyaka 2, 5 yiga muri Seminari ntoya, Rugamba yahise ajya gukomereza amashuli ye mu ishami ry’ amateka mu Burundi ndetse no mu Bubiligi.

Yakoze mu nzego nkuru z’ ubuyobozi, azwiho kandi kuba umushakashatsi ariko yihaye umwanya munini ubuhanzi harimo kuririmba no kwigisha kubyina.
Mu gihe umugore we, Daphrose yabaye umwarimu yaje kwegurira umwanya we uburere bw’ abana be nyuma y’ aho bakoreye ubukwe muri Mutarama 1965.

N’ ubwo bimeze bityo, Daphrose yahuye n’ ingorane nyinshi n’ uwo bashakanye, kugeza ubwo Rugamba yemeye guhindukira Imana mu mwaka w’ 1982 ku bw’ inkunga y’ amasengesho y’ umugore.

Kuva icyo gihe , umuryango wa Rugamba wahise uba intangarugero urangwa n’ urukundo, ubugwaneza kugeza aho abantu batangira kuwigiraho.

Gusura abarwayi, gufasha abana bo mu muhanda nibyo byatangiye kubaranga ni naho hakomotse igitekerezo cyo gushinga “Communauté de l’Emmanuel” byose byatangiye muri 1989 biturutse mu muryango Fidesco ubwo basuraga agace ka Paray-le-Monial.

Igitekerezo cyatangiye gushyirwa mu ngiro, kuya 22 na 23 Nzeli 1990 bageze mu Rwanda , usibye ko Communauté de l’Emmanuel yaje kuvuka ku mugaragaro nyuma y’ imyaka 3 batabarutse ariko kugeza magingo aya, ifite abanyamuryango barenga 1000.

Umuco wo guharanira amahoro , kurengera abari mu kaga no kwamagana mu ruhame ihohoterwa n’ ivangura bishingiye ku moko yari yanditse mu byangombwa by’ abanyarwanda muri icyo nibyo byatumye Rugamba Cyprien ashyirwa ku rutonde rw’ abagomba kwicwa n’ Interahamwe.

Rugamba Cyprien n’ umugore we Daphrose kimwe n’ abana babo 6 ku 10 bari barabyaye bishwe ku italiki ya 7 Mata 1994, umunsi wa mbere jenoside igitangira.

Emmanuel Nsabimana –Imirasire.com