ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YO KUWA GATATU TARIKI YA 09.09.2015
- Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Kanama 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.
- Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibyavuye mu Bushakashatsi bukomatanyije ku mibereho y’ingo ku nshuro ya kane (EICV4), bizatangazwa ku mugaragaro ku wa mbere tariki ya 14/09/2015.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo gucunga inyubako n’ibikoresho byo mu biro bya Leta.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo kwitoza no kwimenyereza umwuga aho ukorerwa.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’imihigo ishingiye ku musaruro n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki ivuguruye y’imyuga n’ubumenyi ngiro n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
- Inama y’Abaminisitiri yemereye uruganda „Rwanda Nutritious Foods Factory“ kugirana amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda. Urwo ruganda ruzajya rutunganya ibiribwa byunganira indyo y’abana, abagore batwite cyangwa bonsa.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko akurikira:
• Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 13 bis/2009 ryo kuwa 16/06/2009 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe;
• Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo. - Bisabwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, Inama y’Abaminisitiri yashyizeho Komisiyo ya tekiniki igizwe n’Abakomiseri bakurikira muri Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, bazashyikirizwa Sena kugira ngo ibemeze. Abo ni:
1. Dr. IYAMUREMYE Augustin, Perezida
2. Dr. KAYITESI Usta, Visi Perezida
3. Bwana MILENGE John
4. Bwana HAVUGIYAREMYE Aimable
5. Bwana UWIZEYIMANA Evode
6. Madamu BAMWINE Loyce
7. Madamu MUKESHIMANA Beata - Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bayobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye bakurikira:
1. Bwana MBARAGIJIMANA Désiré,
2. Bwana GAHAMANYI Emmanuel,
3. Bwana KAYITARE Jean Baptiste,
4. Madamu MUSHIMIYIMANA Françoise,
5. Madamu UMUMARARUNGU Marie Rose.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye bakurikira:
1. Bwana SIBOMANA Stanislas,
2. Madamu TUYISENGE Vestine,
3. Madamu UMURANGA Sifa,
4. Bwana MUKESHIMANA Adrien.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze bakurikira:
- Bwana Kabano Jacques,
2. Bwana DUKUZUMUREMYI Egide,
3. Madamu UWAMARIYA Julienne,
4. Madamu MUREKEYISONI Jeanne d’Arc.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana Habineza Emmanuel, wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imari mu Kigo gishinzwe Amakoperative mu Rwanda guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu ku kazi Madamu KARUNGI Caroline, wari Umujyanama wa Minisitiri muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.
Iteka rya Minisitiri rishyira Dr. UMUTONI Nathalie mu bagize Komisiyo irebana n’Iby’Amasezerano Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) gikorana n’abatanga serivisi z’ubuvuzi;
Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza yerekeye imari;
Iteka rya Minisitiri ryuzuza Iteka rya Minisitiri No 008/07.01/14 ryo kuwa 28/05/2014 rigena insimburamubyizi n’amafaranga y’urugendo bigenerwa abagize Inama Njyanama igihe bateranye mu nama;
- Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza akurikira:
• Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena imitunganyirize n’imikorere bya Komite ishinzwe gukemura impaka mu bwumvikane, imaze kuyakorera ubugororangingo;
• Amabwiriza ya Minisitiri agenga imyitwarire n’amahame ngenderwaho y’abajyanama ba Leta mu by’amategeko; - Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu
Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
- Bwana KONSTANTINOS MOATSOS: wa Repubulika y’Ubugereki, afite icyicaro i Nairobi.
• Bwana RALFHECHNER: w’Ubusuwisi, afite icyicaro i Nairobi.
- Inama y’Abaminisitiri yasabiye aba bakurikira guhagarira u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
• Ambasaderi KARITANYI Yamina: i London – Mu Bwongereza.
• Bwana NDUHUNGIREHE Olivier: i Buruseli – Mu Bubiligi.
• Madamu TUMUKUNDE Hope: i Addis-Ababa – Muri Ethiopia.
• Bwana KALISA Alfred: i Luanda- muri Angola. - Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
MURI KAMINUZA Y’U RWANDA
- Prof. Philip Cotton: Vice Chancellor
MURI RDB
• Madamu Belise KARIZA: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo/Chief Tourism Officer
MURI RWANDA PRINTERY COMPANY LTD
• Bwana RUHINDA John Pius
MURI MINISITERI Y’UBUHINZI N’UBWOROZI/MINAGRI
• Bwana MWISENEZA Abd-EL-Aziz: Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi/Advisor to Minister of State in charge of Agriculture.
MURI MINISITERI Y’IBIKORWA REMEZO/MININFRA
• Bwana NZIRWANABAKE Fidèle: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari/Director of Finance Unit.
MU RWEGO RUSHINZWE KUGENZURA IYUBAHIRIZWA RY’UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE BW’ABAGORE N’ABAGABO MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU /GMO
- Madamu CYIZANYE Allen: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’akandi karengane/Director of Monitoring the Fight against Gender Violence and other Injustice Unit.
MU KIGO CY’IGIHUGU CY’IMIYOBORERE/RGB
- Madamu UWIZEYE Solange: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibijyanye n’imiyoborere n’imitangire ya Serivisi/Director of Governance and Services Delivery Monitoring Unit.
- Bwana AFRIKA Alexis: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye no kongerera ubushobozi kwegereza ubuyobozi abaturage n’imiyoborere y’inzego z’ibanze/Director of Sectoral Decentralization & Local Governance Capacity Building Unit.
• Bwana RUBULIKA Anthony: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa n’Imiyoborere Myiza/Director of Citizens’ Engagement and Good Governance Promotion Unit. - Bwana BISENGIMANA Joseph: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa n’Ikoranabuhanga/Director of Planning and ICT Unit.
MURI FARG
- Bwana RUTERANA Epimaque: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari/Director of Administration and Finance Unit.
- Bwana MUNYANGONDO Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi, Gukurikirana no Gusesengura Ibikorwa/Director of Planning, Monitoring and Evaluation Unit.
MU BIRO BY’UMUVUNYI MUKURU
- Madamu NYIRANZEYIMANA Virginie: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gusubirishamo Ibyemezo by’Inkiko/Director of Courts Judgments Review Unit.
• Bwana BIRASA Fiscal Jacques: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iperereza ryihariye kuri ruswa/Director of Special Investigation on Corruption Unit.
MU KIGO GISHINZWE ITERAMBERE RY’UBUHINZI N’UBWOROZI MU RWANDA/RAB
- Madamu GATAYIRE Marie Claire: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi, Gusakaza no Gushyingura ibyavuye mu Bushakashatsi/Director of Research and Extension Publication and Documentation Unit.
- Bwana NKESHIMANA RUGAJU Théophile: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi/Director of Planning Unit.
• Bwana NIYIKIZA Daniel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kugenzura imbuto na Serivisi zitangirwa muri Laboratwari/Director of Seed Inspection and Laboratory Services Unit.
• Bwana NIYIBIGIRA Théogene: Umuhuzabikorwa w’Ububiko bw’imbuto mu Gihugu/Coordinator of Rwanda National Gene-bank.
• Dr. RUKUNDO Jean Claude: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuvuzi bw’Amatungo/Director of Veterinary Inspection Unit.
• Dr. SHUMBUSHO Félicien: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongera umusaruro/Director of Genetic Improvement Unit.
• Bwana MUGISHA John Baptist: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga/Director of ICT Unit.
• Bwana SHYAKA Innocent: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gusakaza Ibikomoka ku Matungo /Director of Animal Resources Extension.
• Bwana NTEGEYIBIZAZA Samson: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gusakaza Ibikomoka ku Matungo /Director of Animal Resources Extension.
• Bwana DUSABIMANA Syridion: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gusakaza Ibikomoka ku Nyamaswa/ Director of Animal Resources Extension.
• Bwana ZIMULINDA MUKURALINDA Justin: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gusakaza Ibikomoka ku Nyamaswa/Director of Animal Resources Extension.
• Bwana DUSHIMIMANA Jean de Dieu: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gusakaza Ibikomoka ku Buhunzi/Director of Agriculture extension.
• Bwana RUKUNDO Aimable: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gusakaza Ibikomoka ku Buhinzi/Director of Agriculture Extension.
• Bwana NKURUNZIZA Valens: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gusakaza Ibikomoka ku Buhinzi/Director of Agriculture Extension.
• Bwana KAYUMBA John Bukuba: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gusakaza Ibikomoka ku Buhinzi/Director of Agriculture Extension.
MU KIGO CY’IGIHUGU GITSURA UBUZIRANENGE/RSB
• Bwana KARAMUZI MUJANAMA Eric: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Laboratwari zipima ibyuma /Director of Mechanical and Electrical Metrology Laboratories Unit.
- Mu Bindi:
- a) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko gutangira gushishikariza Abagabo gahunda yo guteza imbere uburinganire (HeforShe) mu Rwanda izatangira ku itariki ya 18/09/2015, Inama y’Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda bose kuzayitabira.
- b) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu bice byinshi by’Igihugu hateganyijwe kugwa imvura ku buryo busanzwe kuva muri Nzeri kugera mu Ukuboza 2015, hakaba hari n’amahirwe menshi ko ibihe byiza bizakomeza kugeza hagati mu mwaka wa 2016.
- c) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko igihembwe cy’ihinga 2016 A cyatangiye, abahinzi n’aborozi bakanguriwe gukoresha inyongeramusaruro no kwitabira ingamba z’ibanze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
- d) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko imyiteguro y’amatora rusange y’inzego z’ibanze (Njyanama na Komite Nyobozi ku rwego rw’Akagari, Umurenge, Akarere ndetse n’Umujyi wa Kigali) hamwe n’inzego zihariye (inzego z’abagore, iz’urubyiruko n’iz’abantu bafite ubumuga, ikomeje. Ingengabihe irambuye yerekana ibigomba gukorwa byose yarateguwe kandi amatora azakorwa kuva mu kwezi kwa Gashyantare kugeza muri Werurwe 2016.
- e) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa 12 Nzeri 2015, Kaminuza yitwa University of Global Health Equity (UGHE), Ikigo cy’Ishuri Rikuru Cyigenga, kizatangiza muri Kigali gahunda y’amasomo yacyo ya mbere mu Cyiciro cyo ku rwego rwa Masters mu byerekeye Gutanga Ubumenyi mu Buvuzi ku Isi. Ayo masomo azigishirizwa mu Kigo cyayo kiri i Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na
Stella Ford MUGABO
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri