Kuki U Rwanda rugikomeza kubeshya kubyabaye kuri Gen. Karenzi Karake?
Minisitiri w’ubutabera bw’urwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta aravuga ko u Rwanda rwitegura kuregera indishyi ku ifatwa rya Gen Karenzi Karake .
Johnson Businge
Ahubwo bwana Minisitiri kugirango udakomeza kubeshya abanyarwanda batazi ibya mategeko cyangwa ababizi ariko bashyize ubwenge mugifu, uzabwire Gen Karenzi Karake cyangwa abandi bavugwa muri za manda bazakandagize ikirenge hano kumugabane w’Uburayi.
Impirimbanyi zuburenganzira bw’ikiremwa muntu barabahagurikye ubu twarangije no gutanga ubujurire bwacu muru kiko, kuburyo ahubwo arimwe muzatanga indishyi kubantu mwishe.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, aravuga ngo imyiteguro yo kuregera indishyi mu Bwongereza ku byatanzwe ku ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake (KK) irimbanyije.
Minisitiri Johnston Busingye, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, yabwiye abanyamakuru ko ubu ingano y’indishyi atarayimenya, ariko ari gukorana bya hafi n’Abavoka bari mu Bwongereza.
Yagize ati “Bifitwe n’Abavoka bacu bari mu Bwongereza. Ntabwo nabimenya nonaha ariko ibyo tugomba gushyira mu mibare twarabikoranye, ariko kumenya ko babirangije burundu bakabishyikiriza urukiko ntabwo mbizi nonaha.”
Minisitiri Busingye mukwagutekinika kwabo , arimo kubeshya ngo indishyi zizashingira ku byatanzwe ku ngendo, gusiragizwa no ku Bavoka bagiye kunganira Gen Karenzi Karake.
Kubera ko ibi binyoma bigenewe abanyarwanda bagizwe ibiragi na RPF, Minisitiri Busingye ntabwo yigeze avuga ingano y’amafaranga y’indishyi u Rwanda rushobora kuregera. Nonese Bwana Minisitiri uzaregera indishyi utazi kandi uvugako wari mwi tsinda ry’abavoka? Nonese ntuzi amafaranga mwakoresheje? Kuki burigihe mubeshya mukagirango abantu bose ninjiji cyangwa bakeneye tekinike zanyu?
Unva umuntu bita Intumwa ya Leta, ngo bisaba ko aba bavoka babanza kubibara neza. Busingye yagize ati “Ni bo bazi uko ibiciro bihagaze hariya, ni bo bazi uko amategeko agenga imisoro n’ibindi uko bigenda, ni bo bashinzwe kumfasha gushyiramo imibare. Ntabwo barabinsubiza ngo mbirebe neza.”
Abajijwe igihe izi ndishyi zizaregerwa, Minisitiri Busingye yagaragaje ko abavoka nibamara kuzibara neza, zizahitwa ziregerwa, kandi ko akurikirana vuba ko birangira.
Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko ari igihe cya kure, n’ubu ndaza gusuzuma uyu munsi.” Mbega Bwana Minisitiri Busingye! Wagirango arimo gukina ikinamico nka Mukeshabatware! Nurunana!