Inyenyeri Yaganiriye na Dr Mutabazi wa RNC
Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Afurika yepfo bari mu myiteguro yokwigaragambya aho bazamagana manda yagatatu ya Perezida Paul Kagame ya 2017.
Umuyobozi wa Rwanda National Congress mu gihugu cya Afurika Yepfo Dr Etienne Mutabazi yaganiriye n’ikinyamakuru inyenyerinews.
Inyenyerinews: Muraho Bwana Mutabazi?
Dr Mutabazi: Muraho inyenyerinews, nahoraga nibaza uburyo nzababona ngo tuganire aliko noneho ngize amaqhirwe y ku babona, mumeze mute?
Inyenyerinews: turaho ntakibazo. Nonese wadutekerereza ku myigaragambyo murimwo gutegura aho ngaho
Dr Mutabazi: nibyo koko imyigaragambyo turimo kuyitegura kandi sibwo bwa mbere tuyiteguye kandi ndabona nubu birimo kugenda neza.
Inyenyerinews: Nonese imyigaragambyo niba yaragenze neza kuki igikomeza? Wadutangariza icyo igamije niba iyo mwakoze mbere nta musaruro yatanze?
Dr Mutabazi: icyambere n’ukwamagana Kagame ko yakomeza kuyobora ubuziraherezo, abanyarwanda bagomba kumenya ko igihe kigeze ko bakwigobotora ingoma y’ikinyoma bakamenya ko muri demokarasi abantu aribo bihitiramo ubuyobozi badashyizweho iterabwoba.
Inyenyerinews: abanyarwanda batuye u Rwanda n’imillion 11 kandi abagaragaje ko Kagame yakomeza kubayobora barenga million 4 noneho abana n’abatazi ibiriho bakaba million 3 ubwo n’ukuvuga ko umubare usaba ko Kagame akomeza ariwo mwinshi, ibyo urabivugaho iki?
Dr Mutabazi: ati iby’imibare sibyo tulimo ahubwo tureba ukurl, niyo naba nsigaye ndi ngenyine nzahagarara k’ukuri.
Inyenyerinews: Ese ko demokarasi ishingira k’umubare wabaturage icyo bemera kandi ukaba uzi ko abaturage bacu bemera ibyo abayobozi babawira, bivuga ko bashobora no kuyoba kuko leta ya Kagame yakoze uko ishoboye iburabuza abaturage ihereye m’ubuyobozi bw’ibanze kuburyo abaturage b’u Rwanda bemeye kubwirwa icyo gukora, ibyo urabyemera? Dr Mutabazi: yego:
Inyenyerinews: icyo kibazo muzahangana nacyo mute muri RNC murateganya iki?
Dr Mutabazi ati abavuga ko imibare yabanyarwanda batuye u Rwanda aribo benshi cyangwa aribo baruta abandi barimo kugwa mu makambi hiryo no hino kw’Isi, baribeshya. Tugomba guhagarara k’ukuri tukamagana ingoma ya Kagame igamije ku mwimika akayobora kugeza ibuziraherezo.
Inyenyerinews: RNC ifite gahunda ki kukurandura ikibazo cyo kuyobya abaturage, kubemeza ko bagomba kuyoboka umuntu kurusha igihugu n’inyungu za buli wese?
Dr Mutabazi: Ikihutirwa n’uguhangana n’ikibazo kiriho ubungubu cya Kagame ushaka kugundira ubutegetsi, ati byanze bikunze tugomba ku muhagarika kuko Constitution ntabwo igomba guhinduka.
Inyanyerinews: Nonese ko mbona Kagame we atigeze agaragaza ko akeneye no gukomeza ahubwo avuga ko abaturage aribo bamusaba ko yakomeza cyokora yemeza ko azakora icyo abaturage bazamusaba.
Dr Mutabazi: Tuzi neza ibyo Kagame akora ko ari ukuyobya abaturage akagaragaza ko aribo batumye akomeza kuba perezida, ibyo abatabizi byereka abanyamahanga naho twebwe turabizi.
Inyenyerinews: Ese inama mwagira abanyarwanda kuli iki kibazo cyo kuba constitution igiye guhinduka ni’yihe?
Dr Mutabazi: Bagomba kumenya ko tugomba kuba umuntu umwe kugirango twubake igihugu cyacu, ntabwo Kagame ariwe gisubizo gusa, ahubwo kwiga kubisubizo by’ugarije igihugu nicyo twese tugomba kubahiriza ndetse tukareba ejo hazaza kunyungu zaburi mu nyarwanda wese, atari ukureba abashyigikiye runaka cyangwa se runaka. Tukareba abanyarwanda bose kimwe tutitaye ku bwoko cyangwa akarere, tukagera k’ubumwe n’ubwiyunge nyabwo tukamagana icyadutanya. Tukubahiriza demokarasi, urubuga rugatangwa, utsinze amatora akayobora, aga korwa mu ntoki. Ubucamanza bukemerwa atari ugukoreshwa n’abayobozi; bukigenga, Ruswa igacibwa mu gihugu, ibigirwamana ndetse n’abagizi ba nabi bagahanwa n’amategeko. Iyo niyo nama ndetse n’umugambi twese dushyize imbere.
Murakoze ahita azimya telephone ye.