Gasabo: Imbwa zariye abaturage umunani ku munsi umwe
Benshi mu batuye mu mudugudu wa Kamuhire mu Kagari ka Kamatamu, mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, bavuga ko bugarijwe ku buryo bukomeye n’imbwa 3 zateye mu ngo z’abaturage zigatangira kubarya, ziva ku rugo rumwe zijya ku rundi.
Izi mbwa ngo zaturutse mu gishanga cya Kacyiru, zikirukankana abaturage guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo tariki ya 26 Kanama 2015, abantu bagera ku munani akaba aribo zahise zirya, babiri ari abana bo mu rugo rumwe, nk’uko abaturage babitangarije TV1.
Se w’abana babiri bariwe n’imbwa, avuga ko zavaga mu rugo rumwe zigahita zijya mu rundi. Umwe muri aba bana, imbwa ngo yamuriye umunwa wo hejuru ikuraho igice kimwe, abaganga bo muri CHUK, bakaba bagerageje kumuvura ariko ngo nta kintu abasha kurya cyangwa kunywa.
Yagize ati “Uyu mwana wanjye ikintu turi kumushyira mu kanwa cyose kiri kugaruka byaba ibiryo cyangwa igikoma. Umunwa wari wacitse kuko hari n’inyama imwe wavuyemo.”
Kugeza ubu mu mbwa eshatu zari ziri kurya abantu muri uyu mudugudu , imwe gusa niyo abaturage bahise bica.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kacyiru, buvuga ko bwihutiye kugeza aba bariwe n’imbwa kwa muganga, naho izindi mbwa zariye abaturage zikaba ziri gushakishwa, nk’uko umuganga w’amatungo muri uyu murenge, Murenzi Jean Chrysostome abitangaza.
Yagize ati “Ntabwo imbwa zose zashoboye kuboneka , twihutiye gutabara abantu tukibimenya, noneho dusanga hari imbwa imwe abaturage bishe , izindi ntabwo bashoboye kumenya aho zagiye. Imbwa kugirango ifate gahunda yo kurya umuntu uko ibonye ntabwo bikunze kubaho ku buryo dutekereza ko izo mbwa zishobora kuba zari zifite ibisazi.”