Impamvu Kaminuza y’u Rwanda itagaragara ku rutonde rwi 100 zambere muri Afurika
Inkuru dukesha ikinyamakuri igihe, gikorera leta ya Kigali iratangaza ko universite y’urwanda yabaye iya nyuma muri Afurika. Kurutonde rwa ama universite 100 yambere U rwanda ntirugaragaraho nkuko muri bubyibonere hasi yiyi nyandiko.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije yavuze ko kuba nta barimu benshi bafite impamyabumenyi z’ikirenga ndetse n’ibikorwa remezo bidahagije ari zimwe mu mpamvu zituma Kaminuza y’u Rwanda itaza muza mbere muri Afurika.
Ibi Pudence Rubingisa, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na RBA.
Yavuze ko abarimu bigisha mu Rwanda bafite impamyabumenyi z’ikirenga, PhD, ari 20%. Gusa yemeza ko hakenewe kongera ingano yabo bitewe n’uko nabyo ari imwe mu nkingi zishingirwaho mu kugira Kaminuza zikomeye, binashingirwaho zijya ku rutonde rwa Kaminuza zikomeye ku Isi.
Yagize ati “Ikibazo twagiraga n’icy’abarimu bafite impamyabumenyi z’ikirenga PhD bigisha muri Kaminuza ariko ubu twihaye intego y’uko muri 2018, byibuze twazaba dufite 50% by’abarimu bacu bafite PhD.”
Indi mpamvu atanga ituma Kaminuza y’u Rwanda itaza mu zikomeye muri Afurika, ni uko hadakorwa ubushakashatsi buhagije bitewe n’ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo nk’aho gukorera ubushakashatsi (Laboratoire).
Ati “Turacyafite ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije ariko twahisemo gukorana na Kaminuza zikomeye kugira ngo tuzabe twazifashisha duhugura abarimu bacu mu bijyanye no gukora ubushakashatsi.”
Muri iki kiganiro kandi Pudence Rubingisa yasubije ibibazo bitandukanye birimo impamvu zituma abarimu bigisha muri Kaminuza mu Rwanda biganjemo abanyamahanga.
Avuga ko impamvu itera kuba abanyarwanda bigisha muri Kaminuza ari bacye, ari uko muri Kaminuza hacyenerwa abarimu bafite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, kandi abanyarwanda bayifite akaba ari bacye.
Gusa ngo hari ingamba zafashwe zo kongerera ubushobozi abarimu b’abanyarwanda bafashwa kubona impamyabumenyi z’ikirenga zikenewe ku mwarimu wo muri Kaminuza ari nako hagabanywa umubare w’abanyamahanga bahigisha.
Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka n’Ikigo mpuzamahanga The World University Rankings rwa za Kaminuza zikomeye muri Afurika, nta kaminuza yo mu Rwanda yaje muri 30 za mbere.
Afurika y’Epfo na Misiri kuri uru rutonde byihariye izirenga 20 muri 30 ziruriho.
Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda yaje ku mwanya wa gatatu; iya Nairobi muri Kenya iri ku mwanya wa munani naho iya Addis Ababa ku mwanya wa 15.
Nta yindi Kaminuza yo muri Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba zagaragaye kuri urwo rutonde
Top 100 Universities and Colleges in Africa by the 4icu.org University Web Ranking
hi, excellent post, i just like this specific site and also i need to pay a visit to it. i have a issue for you ; wherever do i obtain a pictures such as this?