Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee arashinja ubuyobizi bwa RPF kugambana no kunanirwa kugaruza umutungo wa Rubanda. Mugihe ashinja ubuyobozi mukugambana cyangwa kwicira ijisho abayobozi bakuru ba RPF, Ingabire Maculee yirinze kugira uwo atunga agatoki, doreko amaze kurusimbuka inshuro nyinshi ubwo bashakaga kumwivugana.

Transparency International-Rwanda iravuga ko Leta y’u Rwanda  yananiwe kugaruza umutungo Leta yatsindiye mumanza  ngo  kandi umurongo Leta ya RPF  ifite wo kugaruza amafaranga yanyerejwe, itawuhinduye nta cyizere byaba biha Abanyarwanda.

Madame Ingabire Immaculee ukuriye TI-Rwanda avuga ko biteye isoni n’agahinda ku gihugu nk’u Rwanda gifite ubushobozi bwose (ingufu), kubona kinanirwa kugaruza amafaranga cyatsindiye mu nkiko, nyamara banki ifite ubushobozi buke, ikagaruza amafaranga iba ifite hirya no hino mu baturage. Uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane uvuga ko gushyira mu nkiko abanyereje umutungo wa rubanda bishimishije, ariko uburyo bwo kugaruza ayo mafaranga bukoreshwa “buteye isoni”.

Nyamara TI icyo itavuze cyangwa yirengagije kubera umutekano wabo nukubwira abanyarwanda bose abo bantu banze kugaruza imitungo, impanvu ariko abantu banze kugaruza imitugo ya Leta nuko bose aribikomerezwa bya RPF cyangwa bakorera shebuja Kagame. Uyu muryango uvuze ibi nyuma yaho ibinyamakuru by’urwanda   bimaze gushyira kuri karubanda uko umutungo wa rubanda ugaruzwa, bigasanga mu mibare igaragazwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda y’amafaranga yagarujwe akiri hasi cyane.

Imibare yashyizwe ahagaragara  n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Alain Mukurarinda, igaragaza ko mu mwaka wa 2012-2013 ubushinjacyaha bugaragaza ko bwagaruje mu kigega cya Leta amafaranga 47.542.677 n’amadorali ibihumbi 480. Aya ngo yatanzwe n’abari barayanyereje batajyanwe mu nkiko, ni ukuvuga ko bayagaruje ku bushake. Muri uwo mwaka kandi andi mafaranga miliyoni zirenga 760 yo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwayaregeje mu nkiko ngo agaruzwe. Kugeza ubu aya mafaranga yose ntaragaruzwa.

Ibi bivuze ko muri aya mafaranga yose miliyoni zirenga 760, miliyoni zirengaho gato 47 ari zo zimaze kugaruzwa, akaba ahwanye na 6% by’ayarigishijwe.

Nanone muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta umwaka wa 2014-2015, amafaranga 511 746 486, Leta  yayaregeye mu nkiko ngo yakwe abayashyize mu mifuka yabo.

Leta yatsindiye miliyoni 411, ariko yose byaheze mu magambo gusa kuko nta faranga na rimwe riragaruzwa. Bivuze ko amafaranga yose yanyerejwe muri uwo mwaka wa 2014-2015  ataragaruzwa.

Ingabire Marie Immaculee uyobora TI Rwanda, ati “Niba leta ikomeje gufata ikibazo cya ruswa muri ubu buryo, ingamba yashyizeho n’ibyo yishimira imaze kugeraho bishobora kutagira icyo bivuze, mbese byaba ari icyerekezo kibi ku Rwanda mu kurwanya ruswa.”
Akomeza yibaza ati “Ni gute banki itagira izindi ngufu  igaruza amafaranga (inguzanyo)  yahaye abaturage? Noneho leta ikomeye ndetse ifite ingufu inanirwa kugaruza amafaranga atagira ingano yabuze, byaba biteye isoni! Njye rwose gufunga ntacyo bimaze kuko nabyo ni ugusesagura undi mutungo.”.

Ngibyo ngukwo ibya RPF, nyamara Ingabire nuko ibintu abinyura kuruhande azi neza abantu barya Ruswa ndetse nabo bantu Leta idashaka gukoraho.  Ahubwo impungenge Inyenyeri News ifite nuko Ingabire nawe ashobora kuzivuganwa nabo bantu atashaste kuvuga. Birabe Ibyuya.

Jacqueline Umurungi

Brussels