“Ihererekanyabutegetsi mu mahoro ni inkingi ya Demokarasi” Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda
Leta y’Ubwongereza ivuga ko idashyigikiye na gato ihindurwa ry’Itegeko Nshinga kugirango umuyobozi uyu n’uyu agume ku butegetsi ahubwo igistimbaraye ku ihererekanyabutegetsi rikozwe mu mahoro icyakora ikavuga ko ibiri kuba mu Burundi bitandukanye no mu Rwanda.
Perezida Nkurunziza w’u Burundi agitangira gushaka kwiyamamaza ku nshyuro ya gatatu Ubwongereza ni Kimwe mu bihugu byamwamaganye, bivuga ko ari ngombwa kubahiriza Itegeko Nshinga n’amasezerano y’Arusha ashyigoikira umuco wo guhererekanya ubutegetsi.
Ubwo Abaturage batangiraga gusaba Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga ngo Perezida Paul Kagame abashe kongera kwiyamamaza, Ubwongereza bwavuze ko icyo bushyigikiye ari iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga n’ihererekanyabutegetsi mu mahoro mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 13 Kanama 2015, Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda n’u Burundi, Amb William Gelling yongeye kuvuga ko bagishyigikiye ihererekanyabutegetsi, ariko agaragaza ko ko ibyabaye mu Burundi bitandukanye n’ibyo mu Rwanda.
Gelling yavuze ko bibabaje kubona mu Burundi Perezida yarashatse kuguma ku butegetsi, nyamara akabikora biherekejwe n’ubugizi bwa nabi.
Yagize ati: “..ariko ndatekereza ikibabaje ni nk’iyo umukuru w’igihugu afashe umwanzuro wo kuguma ku butegetsi ku kiguzi icyo aricyo cyose, nyamara icyo kiguzi kikaba ubugizi bwa nabi.”
Yakomeje avuga ko ubu Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi uri gushakira ibihano bamwe mu bayobozi b’u Burundi, ibihano birimo no kubahagarikira ingendo mu bihugu bigize uwo muryango.
Gelling yavuze ko u Rwanda rwo ruri gutera imbere cyane mu bintu bitandukanye, Ati: “Kwiyubaka n’impinduka ni ibimenyetso by’iterambere, si ugusubira inyuma” ku Rwanda. Icyakora agaruka ku ijambo Perezida Obama aherutse kuvugira muri Etiyopiya, avuga ko abayobozi b’Afurika badakwiye kuguma ku butegetsi ubuzima bwabo bwose bitwaje ko bakora neza.
Icyakora iri jambo rya Obama ntiryakiriwe neza na bamwe mu bayobozi bo muri Afurika, bavuga ko Amerika atariyo yigisha Demokarasi muri Afurika.
Ambasaderi Gelling yagize ati: “..murabizi ihererekanyabutegetsi rikozwe mu mahoro, ni kimwe mu bigize demokarasi.” Icyakora yongeraho ko byose bigendera ku mahitamo y’abaturage.
Mu minsi ishize nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’Itegeko rivugurura Itegeko Nshinga, aho icyitezwe cyane ari kamarampaka.
Abaturage barenga miliyoni eshatu bagaragaje ko bashaka ko Perezida Kagame yongera kwiyamamaza, naho 10 gusa aba aribo bagaragaza ko batabishyigikiye nkuko raporo y’Inteko Ishinga Amategeko yabigaragaje.
Amerika nicyo gihugu kindi cyatangaje ko cyifuza kubona mu Rwanda haba ihererekanyabutegetsi mu mwaka wa 2017.