Inyubako ya UTC y’umunyemali Rujugiro ngo yaba igiye gusenywa
Hari amakuru amaze iminsi acaracara avuga ko inyubako iri mujyi wa Kigali rwagati haruguru gato y’amasangano manini y’umujyi izwi nka Union Trade Center yaba igiye gushyirwa hasi ikibanza irimo kikubakwamo inzu y’igorofa nziza isa n’iziri kubakwa hafi yayo.
Abavuga ko yaba iri mu marembera bashingira ku bintu bitandukanye birirmo imiterere n’uburyo ayandi mazu yaba ayuzuye n’ari kuzamurwa impande zayo asa neza kandi ajyanye n’icyerekezo umujyi wa Kigali uganamo; bityo iyo nyubako ikaba yazana isura mbi mu ruhando rw’ibitabashwa by’amazu ahari.
Hari n’andi makuru agenda acaracara hirya no hino avuga ko iyi nzu igomba gusenywa cyane ko Umunyemali Rujugiro yagiranye ibibazo bikomeye na Leta aho yashinjwaga gutera inkunga abayirwanya nubwo aya makuru hibazwa niba koko yaba impamvu ifatika yo kuyisenya cyane ko kuva mu mwaka w’2013, imigabane ya Rujugiro yari muri iyi nyubako yafatiriwe na Leta nk’imitungo yasizwe na beneyo.
Bruno Rangira, umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali avuga kuri aya makuru ytangaje ko nta gahunda Umujyi wa Kigali waba uzi yo gusenya inyubako ya UTC kuko ngo idatandukanye n’ibyo igishushanyo mbonera gisaba.
Yagize ati:” iyo gahunda ntayo. Niriya nyubako (UTC) iri kuri master plan ( igishushanyo mbonera) kuko aho yubatse ukurikije igishushanyo mbonera nta kibazo ifite kuko niyo nyubako yahagenewe”.
Abarebera hafi uko umujyi uzamuka n’iterambere uganaho bavuga ko iyi nyubako uyigereranyije n’izimaze kuzamuka impande zayo ndetse n’izubakwa ishobora kuzaba itwara ubutaka bunini kandi bukorerwaho ibintu bike bikaba byanaba impamvu y’isenywa ryayo; ibintu Umujyi wa Kigali utera utwatsi.
Ubwanditsi-imirasire.com