Umusirikare w’u Rwanda yishe bagenzi be bane nawe ariyica
Umusirikari w’u Rwanda ari gucunga umutekano mu isoko ry’Abasilamu i Bangui (Ifoto/Kisambira T)
Umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) wari mu butumwa bw’akazi muri Central Africa, yarashe bagenzi be bane barapfa na we ariyica; uko ari batanu barapfa.
Umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) wari mu butumwa bw’akazi muri Central Africa, yarashe bagenzi be bane barapfa na we ariyica; uko ari batanu barapfa.
Uyu musirikare kandi yakomerekeje bagenzi be umunani. Igirikare cy’u Rwanda kiravuga ko kibabajwe bikomeye n’ubu bwicanyi.
Mu itangazo riri ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, Umuvugizi w’Ingabo Brig Gen Joseph Nzabamwita yavuze ko bababajwe cyane n’ubu bwicanyi.
Iryo sanganya ryabaye tariki ya 8 Kanama 2015 ahagana saa 5.45 zo muri Central Afurika, mu murwa mukuru Bangui, ku kicyaro gikuru cyazo giherereye ahitwa SOCATEL M’POKO.
Aba basirikare bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro biri muri uyu Mujyi.
Nzabamwita yagize ati “Iperereza kuri ubu bwicanyi ryahise ritangira ngo hamenyekane icyatumye uyu musirikare arasa bagenzi be. Turakeka ko byaba ari iterabwoba tutaretse n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.”
Igisirikare cy’u Rwanda cyahise cyoherereza ubutumwa bw’akababaro ku miryango y’abapfuye.
Repubulika ya Afurika yo hagati imaze imyaka isaga ibiri irimo imidugararo ishingiye ku madini, kuva ubutegetsi bwa Francois Bozize bwatembagazwa