Burundi: Igipolisi kigose agace ka Jabe nyuma ya gerenade n’amasasu byumvikanye
Agace ka Jabe kakunzwe kurangwamo imyigaragambyo ikaze y’abamaganaga manda ya gatatu ya perezida Pierre Nkurunziza mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yazengurutswe n’abapolisi bari bazanwe ku bwinshi, ku buryo abanyeshuri na bamwe mu bakozi bal eta ari bo babashaga kuyisohokamo.
Pierre Nkurikiye avuga ko iyo humvikanye isasiu ahantu baba bagomba gukora ibishoboka byose kugirango umutekano udakomeza guhungabana bafata intwaro zitunzwe mu buryo butemewe n’amategeko nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu ikomeza ivuga.
Amakuru aturuka muri aka gace ka Jabe agera kuri iki kinyamakuru, avuga ko ari amazu amwe yibasiwe mu gusaka kandi ngo aba bapolisi bakaba nta byangombwa berekana bibemerera gukora iris aka mbere yo kwinjira mu ngo.
Ngo kugeza mu masaha ya saa yine, intwaro nke nazo za gakondo ngo nizo zari zabashije gufatwa nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.