Igisirikare cy’u Rwanda kinjiye ku butaka bwa Congo
Premier Sergent Mollia Jeff wo muri regiment ya 82 y’igisirikare cya Congo, FARDC, amaze iminsi 3 afungiwe mu Rwanda nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga n’ihuriro rya sosiyete sivile zo muri Kivu y’Amajyaruguru. Uyu musirikare ngo akaba yarafashwe n’ingabo z’u Rwanda ubwo yari aje gushaka inkwi zo gutekesha mu nkengero z’ahitwa Kabagana ya 2 muri Teritwari ya Nyiragongo ku mupaka w’u Rwanda na Congo nk’uko bikomeza bitangazwa.
Perezida wa Sosiyete Sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru, Thomas D’Aquin Mwiti, yijeje ko bagiye kwisunga mecanisme ishinzwe kugenzura y’Inama mpuzamahanga ku Biyaga Bigari ngo barebe ko uyu musirikare yarekurwa.
“Turatekereza ko bimaze kuba umuco wo gufata abaturage ba Congo bakajyanwa mu Rwanda. Turatekereza ko hari byinshi byo gukora. Tugiye kubivuganaho na na mecanisme ihuriweho ishinzwe ubugenzuzi iherutse kudushyikiriza mu cyumweru gishize abasirikare babiri bari bashimuswe” uwo ni Thomas D’Aquin.
Kuwa 15 Nzeri 2013 nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, undi musirikare ufite ipeti rya sergent muri FARDC wari mu gice kitagira nyira cyo ngo yatawe muri yombi n’ingabo z’u Rwanda afungirwa muri kasho yo mu Rwanda mbere yo kurekurwa nyuma y’ukwezi afunze.
Mu byumweru bibiri bishize, nabwo igisirikare cy’u Rwanda cyarekuye ku mugaragaro umupolisi n’umusirikare ba Congo bari bamaze amezi 8 bafungiye mu Rwanda. Iyi nkuru ivuga ko batawe muri yombi mu Ukuboza 2014 bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo hagati ya Goma na Gisenyi.
Iyi mecanisme ishinzwe ubugenzuzi ishinzwe kugenzura umupaka, yijeje ko igiye kwinjira muri iki kibazo kugira ngo Sergent Mollia Jeff arekurwe.
Kugeza ubu uruhande rw’igisirikare cy’u Rwanda ntacyo kiratangaza kuri aya makuru y’ishimutwa rya sergent Mollia Jeff cyangwa ngo kiyahakane.
Dennis Nsengiyumva – imirasire.com