Imishyikirano y’abarundi : Perezida Nkurunziza yemeye kuba yareka kwiyamamaza
Mu mishyikirano iri guhuza abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, Perezida Nkurunziza yasabwe n’intumwa ihagarariye Perezida Museveni muri iyi mishyikirano ko hashyirwaho inzibacyuho y’umwaka na Perezida Nkurunziza akareka ibyo kwiyamamaza.
Amakuru dukesha Dr Gen Ndayambaje umukuru w’umutwe MLN Imamba umwe mu bari muri iyi mishyikirano aravuga ko mu biganiro bagiranye bemeye ko hashyirwaho inzibacyuho izayoborwa na Nkurunziza.
Ngo iyo nzibacyuho nirangira Perezida Nkurunziza ntazongera kwiyamamaza ndetse n’ibya manda ya gatatu azabireka burundu. Ikindi kandi Perezida Nkurunziza yemerewe kudakurikiranwa mu nkiko ku byaha bitandukanye birimo n’iby’ubwicanyi.
Ku ruhande rw’umutwe wa MLN Imamba bemera ko iby’iyi nzibacyuho izamara umwaka. Bakavuga ko batazemera kujya mu matora mu gihe FDLR n’Imbonerakure baba bataramburwa intwaro mu Burundi bavuga bazihawe na Gen Adolphe Nshimirimana.
Bifuza ko FDLR yaba yavuye mu gihugu cy’u Burundi naho impunzi ziri hanze y’u Burundi zigatahuka. Muri ibi biganiro kandi hifujwe ko imitwe irwanya ubutegetsi ikoresheje intwaro iba mu buhungiro kuba nayo yakumvwa igataha mu gihugu kandi ntihagire ukurikiranwa mubari muri iyo mitwe.
Gusa muri iyi mishyikirano, abayirimo ntibarabasha kumvikana niba Gen Adolphe Nshimirimana, Nyamitwe Nakugarika na Bunyoni niba nabo bakwiye kubona imbabazi. Uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barifuza ko bakurikiranwa ku byaha by’ubwicanyi buri gukorerwa mu Burundi naho ku ruhande rwa leta bo barifuza ko nabo bagirirwa imbabazi. Kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa kuri aba bagabo ba nyuma.
Mu nkuru itaha turakomeza kubagezaho uko imishyikirano izakomeza aho turibwibande ku bijyanye no kugabana ubutegetsi.
Semigabo JP / Bwiza.com