Turi gutegura igisirikare cyo guhirika Nkurunziza – Gen Ngendakumana
Gen. Leonard Ngendakumana yaraye ahaye ikiganiro Televiziyo KTN yo muri Kenya ayitangariza ko we na Maj Gen Godfroid Niyombare n’abandi babashyigikiye bari gutegura ingufu za gisirikare ngo barwane intambara yo guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi kuko izindi nzira zose zananiranye. Ngendakumana yanatangaje impamvu Coup d’etat bateguye yapfubye.
Gen Ngendakumana yavuze ko kuri Coup bari bateguye banze gukomeza kurwana nyuma yo kubona ko Nkurunziza yongeye kwigarurira ikipe nini ifite imbaraga kubarusha.
Ati “Kandi ntitwashakaga guhita twinjiza igihugu muri ‘civil war’ tutateguye neza. Ariko turacyafite abantu benshi bumva impamvu yacu.”
Ngendakumana avuga ko bateguye coup ari abajenerali 12 bo mu ngabo na Police ndetse ngo na Minisitiri w’ingabo yari kumwe nabo, ko bari bizeye gutsinda byanze bikunze.
Ati “Ariko Minisitiri w’ingabo niwe wahise ahamagara Nkurunziza amubwira ko coup iri kuba maze Nkurunziza amwemerera amafaranga ngo ayihagarike, ahita atangira gutanga amabwiriza atandukanye ku basirikare bari baturi inyuma, niko coup yatsinzwe.”
Gen Ngendakumana wabaye umuyobozi wa Police n’umuyobozi wungirije w’urwego rushinzwe iperereza yavuze ko mugenzi we Maj Gen Godfroid Niyombare bari bayoboranye Coup ari i Burundi ndetse ngo niwe ukimuha amabwiriza.
Avuga ko uwitwa Adolphe Nshimiyimana ariwe utegura ibintu byose i Burundi agamije ko we na Nkurunziza batava ku butegetsi kugira ngo batabazwa n’ubutabera ibyaha by’ubwicanyi no kunyereza umutungo w’igihugu bakoze.
Gen Ngendakumana yatangaje ko we n’abo bakorana barwanya Nkurunziza aribo batera za grenade ahatanukanye mu gihugu bagamije kwereka Nkurunziza ko ngo bagihari kandi biteguye gukomeza kumurwanya.
Ati “ Nkurunziza yasabwe n’abaturage be, n’ibihugu bituranyi, n’amahanga kubaha itegeko Nshinga ariko aranga, ibyo yasabwe byose yarabyanze, aho kumva ibyo asabwa yica abaturage bari kumwamagana.
Ubu igikurikiye ni ukwiyegeranya tugategura kumwigizayo ku ngufu, turi gutegura ingufu za gisirikare ngo tumuhirike kuko uburyo bwose bwageragejwe bwarananiranye, abahuza ba UN boherejwe barananiwe, ibiganiro byarananiranye, ni iki kindi cyakurikiraho?”
Mu Burundi mu gihe cy’amezi abiri ashize abantu barenga 100 bamaze kwicwa naho abarenga ibihumbi 100 barahunze kuva iyi myivumbagatanyo yatangira mu mpera za Mata 2015.
Kuri uyu wa mbere i Dar es Salaam hataganyijwe inama y’abayobozi b’ibihugu by’akarere yongera kwiga ku kibazo cy’u Burundi.
UMUSEKE.RW