Mu nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nyakanga i Oslo muri Norvege, Perezida Kagame agaragaza raporo y’ibyagezweho mu ntego z’ikinyagihumbi (MDGs), yavuze ko ubufatanye hagati y’inzego za leta n’abikorera ari yo nkingi ya mwamba kugira ngo ibihugu bigere ku iterambere rirambye.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon uruhare ntagereranwa yagaragaje ngo ingingo zikubiye mu ntego z’ikinyagihumbi zishyirwe mu bikorwa.

Yavuze ko intego z’ikinyagihumbi zahurije hamwe isi yose kugirango hashyirwe imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Yavuze kandi ko ahari ubushake muri politiki ntacyatuma abantu badakorera hamwe, bagakora baharanira gutahiriza umugozi umwe.

Perezida Kagame yavuze ko muri rusange umusaruro w’ibimaze kuva mu ntego z’ikinyagihumbi ari mwiza, aho ibihugu byagiye byishyiriraho umurongo ufatika bigenderaho ugamije iterambere ry’abaturage.

Raporo y’ibimaze kugerwaho mu ntego z’ikinyagihumbi igaragaza ko ibihugu bikwiye gushyira imbaraga iterambere ry’ubukungu, ibi ngo bikazashoboka ibyo bihugu byongereye umuvuduko w’iterambere bimaze kugeraho.

Perezida Kagame yavuze ko ibimaze kugerwaho mu ntego z’ikinyagihumbi byerekana ko n’ibindi byagerwaho, gusa ngo nanone hagomba kubaho kutirara ibihugu bigakorera hamwe.

Minisitiri w’intebe wa Norvège, Erner Sorberg wafatanyije na Perezida w’u Rwanda mu kugaragaza ibimaze kugerwago mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi, yavuze ko iyo abantu bagerageje ntacyo batabasha kugeraho.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nyakanga Perezida Kagame azanitabira inama ivuga ku burezi nk’umusingi w’iterambere, aho azaba ari mu itsinda rizatanga ikiganiro kizibanda ku ishoramari mu burezi.

Muri iri tsinda Perezida Kagame azaba ari kumwe na Golden Brown wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza ubu akaba ari intumwa y’Umuryango w’Abibumbye yihariye ku birebana n’iterambere ry’uburezi ku Isi, Julia Gillard wari Minisitiri w’Intebe wa Australia ubu akaba ayobora Umuryango Mpuzamahanga Uharanira iterambere ry’uburezi.

Iyi nama ivuga ku burezi izanagaragaramo Malala Yussafzai, umukobwa ukiri muto wo muri Afghanistan wamenyekanye cyane ubwo yaraswaga n’Abatalibani bamuziza guharanira ko abana b’abakobwa bo muri Afganistan bagana ishuri.

Abayobozi bo ku Isi yose bazitabira iyi nama bazigira hamwe uko bahuza imbaraga mu guteza imbere uburezi mu bihugu byugarijwe n’amacakubiri, imvururu n’ubukene no kureba uko intego z’ikinyagihumbi zagerwaho by’umwihariko uburezi kuri bose.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abantu 400 barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, inzego z’abikorera n’abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga yita ku burezi.

Twitter: @tukamwibonerale