Nyuma y’itabwa muri yombi rya Gen. Karenzi Karake abayobozi b’Urwanda  baravugishwa , Mu ruzinduko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo  yagiriye mu Buholondi yabwiye mugenzi we w’u Buholandi Lilianne Ploumen ko hakwiye kubaho ibiganiro birambuye mu rwego rwo kugira ngo ibihugu bya Afurika bikorane n’iby’u Burayi ariko mu bwubahane busesuye butarangwamo agasuzuguro.

Mbega ishano Urwanda rwagushije , kuri Mushikiwabo ubwubahane bivuga kutabazwa abantu mwica? Guhonyora uburenganzira bwamuntu? Kuki wunva kubazwa ibibi wakoze aragasuzuguro?

Madame Mushikiwabo avuze ibi mu gihe ibihugu byo muri Afurika bimaze iminsi bivuga ko u Burayi bubasuzugura bugabafatira ibyemezo bitarimo ubushishozi abayobozi bamwe na bamwe bo muri Afurika ndetse hakabamo n’abahamagazwa mu nkiko mpuzamahanga gucibwa imanza z’ibyo baba bakekwaho nyamara ab’ibihugu by’u Burayi bafite n’amakosa agaragara bigaramiye.

Nonese Madamu Mushikiwabo ibyemezo uvuga bitarimo ubishishozi nibihe? Gucibwa Imanza kubintu Perezida wawe yemera ko mwabikoze nugukeka? Kagame yivugiye ko igihe cyamubanye gitoya, ati ibintu byahindutse vuba abo baducitse twarikubarasa bose nti bazagaruke m’Urwanda.

Nawe uti ibyo abayobozi bakekwaho! Ejobundi amaze kwirenza Col. Karegeya ati ahubwo twaratinze , kuri Kagame umuntu wese batavuga rumwe numugambanyi, uzagambanira u Rwanda bizamugiraho ingaruka, nabakiriho nigihe(it’s  a matter of time).

Ubwose Madamu Mushikiwacu uracyakeneye izindi ankete kugirango Kagame atabwe muri yombi?Ubwo nawe ejo nibamufata uti agasuzuguro? Ahubwo wowe umuvugira uziko umunsi umwe uzabibazwa? Ayo magambo wirirwa uvuga yo kwica abanyarwanda ugirango amaraso yabo ntazagusama?

Turasaba ahubwo imiryango yakiremwamuntu ikorera kwisi hose kubamagana kandi igakomeza umurego wo kwerekana ibyaha byanyu byose kuva mutangira kwica nanubu mutaranamura icumu.