Mu gihe Igihugu cya Tanzaniya kitegura amatora y’Umukuru w’igihugu uzasimbura Jakaya Kikwete ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, umuhinzi wize amashuri arindwi gusa abanza yagaragaje ko yifuza kuziyamamariza kuba umukuru w’icyo gihugu mu matora azaba mu kwezi k’Ukuboza.

Eldoforce Bilohe w’imyaka 43, umuyoboke w’Ishyaka CCM ( Chama Cha Mapinduzi) riri ku butegetsi muri Tanzania, ari ku rutonde rw’abantu 30 bagaragajwe n’iryo shyaka bazatoranywamo uzarihagarira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa cumi k’uyu mwaka.

Ku itariki ya 10 z’uku kwezi, nibwo abantu batunguwe no kubona Bilohe ageze ku biro by’ishyaka rya CCM aje kwaka urupapuro rwuzuzwaga n’abifuza kuzahagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ni gutya yagaragaye yambaye agiye kwaka urupapuro rwo kuzuza asaba kwiyamamaza. Ifoto/HabariLeo

Nk’uko yabitangarije itangazamakuru, Eldoforce Birohe ni umuhinzi wize amashuri 7 abanza yonyine. Abarwanashyaka ba CCM bavuga ko kuba umuturage usanzwe uvuye muri rubanda rugufi ashobora kugaragaza ko ashaka kuba Perezida, ari ikimenyetso cya demokarasi nyayo kandi idaheza iri muri iri shyaka.

Icyakora, abatavuga rumwe na CCM bo bavuga ko ibi ari amayeri ya CCM yo gushaka kugaragaza ko rikiri ku musingi wo kwicisha bugufi nka Mwalimu Julius Nyerere waharaniye ubwigenge bwa Tanzaniya akaba ari na we washinze iryo shyaka.

Nk’uko umunyamakuru wa BBC Joseph Warungu ukorera muri Tanzaniya abivuga, Eldoforce Bilohe ashyigikiwe cyane n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu, icyakora ngo ntibizwi neza niba koko ingufu zaryo zizakomeza kumuba inyuma.

Mu bisanzwe nk’uko Warungu akomeza abivuga, bisaba ubushobozi bw’amafaranga, kuba uzwi cyane ndetse n’icyerekezo gifatika ku muntu wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Tanzaniya.

Mu gihe Perezida Jakaya Mrisho Kikwete asatira umusozo wa manda ye ya kabiri y’imyaka 5, Tanzaniya ikomeje kuba ikitegererezo cya demokarasi muri Afurika aho haba guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kandi abahoze ari abaperezida bagakomeza kubahwa no kubaho mu mahoro.

Chama Cha Mapinduzi (CCM) ni rimwe mu mashyaka make cyane yaharaniye ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika akiri ku butegetsi