Perezida Paul Kagame ahangayikishijwe nimikoranire idahwitse hagati y’igihugu cye nibihugu bahanye imbibi, ubwo yavuganaga nabamwe mu’bashinzwe umutekano yagize ati nigute mutashaka umuti kukibazo cy’uburundi? Perezida Paul Kagame yakabukiye abashinzwe iperereza ati bishoboka bite ko ikibazo cy’uburundi kinanirana?

Dan Munyuza na Jack Nziza bongorerana kubyo bibeshye

Perezida Paul Kagame ibi yabivuganye ubukare yerekana impungenge afite kubera guhangayikishwa nuko ngo hashobora kuvuka umutekano muke ngo U’Rwanda rwatezwa nokuba imikoranire n’ibihugu byabaturanyi yarananiranye, ati igihe tudafite umubano mwiza na Tanzania ntitugire umubano na Congo ndetse n’uburundi mwumva tuzashobora dute kugira umutekano.

Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati imikoranire yacu na Congo yarazimiye ndetse Congo y’iburasirazuba ubu ifitwe na Afurika yepfo kandi ariyo ifasha abashaka kudutera dore bananiwe nokurangiza FDLR ndetse batunaniza nogukemura ibibazo muri rusange ubwo mwumva dufite umutekano?

Mumagmbo make yahise abwira abashinzwe iperereza gushaka ibisubizo ati turi mugihe gikomeye kuko biragaragara ko ibihugu duturanye bishyigikiye abaturwanya, ati byanze bikunze tugomba guhaguruka tukitegura byanyabyo kuko umwanzi abanye neza n’abaturanyi.

Yagize ati iyo urebye umubano wacu na Tanzania wangijwe nuko bafasha interahamwe, naho Afurika yepfo ishyigikiye abashaka kuza bagasenya ibyo tumaze imyaka twubaka ndetse bakagarura FDLR aribo twarwanije imyaka yose ndetse bakoze genocide hano, ati niba abashinzwe umutekano mudashoboye akazi kanyu nimuvuge dusimburane.

Mumujinya mwinshi n’ubwoba bukabije Perezida wa ripabulika yamaganye abavuga ko u Rwanda rufite umutekano mukwivuguruza kwinshi ati uravuga ko dufite umutekano kandi tutazi aho FDLR yaraye? Ati abafunze turabafite ariko ntabwo tuzi abari muri Congo aho Monusco yabahishe, Perezida yahamagariye abashinjwe iperereza gukora akazi kabo bivuye inyuma bagashaka aho umwanzi ari hose.

 

Ati nubwo Uburundi Tanzania na Congo tudakorana neza ariko Uganda dufitanye amasezerano yoguhererekanya abanzi, ati cyakola ruswa muri Uganda iravugiriza ndetse nibiba ngombwa n’umwanzi azayitanga atugeremo. Ati mugomba kuba maso mugahangana nibibazo kuko umwanzi ariyongera buri munsi, ati ntabwo umwanzi ari’nterahamwe gusa kuko nomuri FPR turabafite kandi turabazi.

Ruhumuriza Ikigali