Amwe mu mashuri yahinduwemo ubwiherero n’aho kororera
Inka ziragirirwa mu mashuri, ni naho zimwe zibera (Ifoto/Habimana J)
Ahahoze amashuri y’inshuke hahinduwemo ubwiherero
Ntibatinya no gushyiramo amatungo
Abana b’inshuke bamwe bahagaritse amasomo
Abaturage basanga amafaranga y’ubudehe yarapfuye ubusa
Ababyeyi n’abaturage mu Murenge wa Murundi Akagari ka Rwinsheke mu Karere ka Kayonza baravuga ko bahangayikishijwe n’ishuri ryasenyutse mu mwaka wa 2012, kugeza ubu rikaba ritarasanwa.
Iri shuri ry’inshuke no kugeza ku mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ryubatswe ku mafaranga y’ubudehe nk’uko abaturage babivuga.
Ishuri rya Rwinsheke B ryubatswe mu mwaka wa 1997, mu mwaka wa 2012 riza gusenyuka rijyanwe n’umuyaga.
Kuva muri uyu mwaka, aba babyeyi bavuga ko inzego zitandukanye zanze kumva ubusabe bwabo ngo zibafashe kurisana. Kugeza ubu habaye aho amatungo yibera ndetse n’ubwiherero kuri bamwe.
Iri shuri ryari rifite abanyeshuri 170, bamwe ngo bagiye kwigira ahantu harenga ibirometero bitatu (Rwinsheke A), abandi bahitamo kubihagarika.
Umwe mu babyeyi waganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati “Abana bamwe baretse kwiga kuko ari kure, ntabwo umwana yagenda ibirometero bitatu kandi ari muto, ikibazo cyageze ku kagari n’Umurenge ariko ntacyo batubwira, ikitubabaza ni uko ariya mafaranga yari ayacu y’ubudehe none yapfuye ubusa.”
Kuri iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Murekezi Claude, avuga ko abaturage batagomba kumva ko ibintu byose bazabitega kuri Leta.
Kuri we yemeza ko ngo abaturage bishyizemo ko amashuri y’ibiburamwaka ari aya Leta, bityo bo ntibayiteho.
Yagize ati “Leta ntiba ifite amafaranga yo gutakaza gusa ngo umuntu aze ayafate uko yishakiye, yego ikibazo twarakibonye ndetse twakoze ubuvugizi, dutegereje ko amabati aza ariko tukareba niba ibyo twasabye abaturage barabikoze.”
Uyu muyobozi yanenze bamwe mu baragira amatungo muri aya mashuri yabaye amatongo, akemeza ko bagombye kujya bayakoraho umuganda.
Gusa aba baturage bo bemeza ko kuba hashize imyaka irenga ibiri iki kibazo bakigaragaza ariko ntigifatirwe umuti, nabyo byerekana ko inzego zadohotse.