Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ziratangaza na zo zibabajwe n’icyemezo cyo guhagarika burundu ibiganiro bya BBC mu rurimi rw’I Kinyarwanda mu Rwanda kimwe n’iy’u Bwongereza , n’Ibiro by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda.

Mu itangazo iyi ambasade yashyize ku rubuga rwayo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Kamena 2015, yavuze ko yifatanyije na bagenzi babo b’Abongereza n’Abanyaburayi mu kunenga icyemezo cy’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyo guhagarika burundu ishami rya BBC mu Kinyarwanda bitewe na filimi mbarankuru televiziyo ya BBC 2 yatambukije mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2014, u Rwanda ruvuga ko ipfobya ikanahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
 Ambasaderi wa leta zunze ubumwe za Amerika 

Iri tangazo rigaruka ku ijambo perezida Obama yavuze mu ri Mata 2014, aho yagize ati:Jenoside yo mu Rwanda ntago yari impanuka cyangwa ikintu kitarigukumirwa. Ni ubushake ni imbaraga by’ibiremwamuntu byarimbuye ibindi biremwamuntu.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo ngo zizera ko kwibuka no kubika ukuri kw’amateka kuri ubu bwicanyi ndengakamere no kugeza ababugizemo uruhare imbere y’ubutabera ari ngombwa mu rwego rwo kurwanya ko byazongera kuba.

Kuri rundi ruhande ariko ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinizera ko uburyo bwiza bwo kubirwanya harimo no kororohereza itangazamakuru aho kurifunga.

Iri tangazo risoza risaba guverinoma y’u Rwanda kurinda ubwisanzure bwo kuvuga icyo utekereza kuko ari ryo shingiro rya demokarasi.