Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 92 ni umwe mu Banyarwanda bake bakiriho bafatwa nk’inzu y’ibitabo kuko azi neza amateka ahamye y’u Rwanda. Uyu musaza wabayeho mu buzima bwa Politiki n’ubw’iyobokamana akubarira amateka ye nk’uwayabonye Ejo. Azira umugayo ndetse akanabigarahgariza mu nyigisho z’ivugabutumwa ajya atanga kuri radiyo no mu nsengero.

Ezra Mpyisi yavutse ku ngoma ya Yuhi Musinga mu mwaka wa 1922 i Nyanza ku gasozi kitwa Gishike (ubu ni mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyaza). Yabanye n’Umwami Mutara Rudahigwa bari mu kigero kimwe kuko amurusha imyaka icumi gusa. Yigiye amashuri abanza i Nyanza ku ivuko ayisumbuye ayigira i Gitwe. Yize Kaminuza muri Zimbabwe, aba Pasiteri mu 1951, mu mwaka wa 1953 aba n’Umumisiyoneri i Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yabaye Umujyanama w’Umwami Rudahingwa, yanakoze kandi imirimo itandukanye harimo uburezi ndetse n’ivugabutumwa ari naryo akomerejemo ubuzima bwe bwa buri munsi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yemeje ko Musinga yagiye gutanga afite mu myaka 12. N’ubwo uyu musaza yaje kuba umupasiteri mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ngo yatangiriye mu itorero Gatolika.

Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko mu bwana bwe yari umushumba w’inka kuko kari ko kazi kari kagenewe abana. Yagize ati “Ubundi cyera abana b’abakene baragiraga ihene, naho ab’abakire bakaragira inka ariko ibyo ntacyo byari bidutwaye kuko twese twari Abanyarwanda twarahuraga tugakina tukanishimana gusa niko kari akazi kacu”.

Mu bwana bwa Mpyisi yize imyaka itatu ya mbere y’amashuli abanza ahitwa Rwamata, ayakomereza I Gitwe.

N’ubwo yaje kuganza mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, yatangiriye inzira y’agakiza mu idini Gatolika aho yemeza ko yarigiyemo afite imyaka 10, nyuma nibwo hadutse Abadivantisite aba abagiyemo uko kugeza na n’ubu. Paseteri Mpyisi yemeza ko yakuze ari umwemeramana ukomeye gusa ngo yavukiye mu muryango w’abatari bazi icyo gusenga ari cyo.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Mpyisi yaje koherezwa ahitwa ku Kibuye ahazwi nko kuri Ngoma “mu Rusenyi” ajya gukora akazi ko kwigisha ahamara imyaka ine, aza kugarurwa gukora i Gitwe (icyo gihe hari mu gihe cy’Abakoloni b’Ababiligi).

Mbere gato y’uko yerekeza mu kazi ko kwigisha yakiriye Kirisitu Umwami abatizwa mu mwaka wa 1934, ubwo yakoraga kuri Ngoma ku Kibuye ubu habarizwa mu ntara y’Uburengerazuba; nibwo yafashe umwanzuro wo kurushinga.

Mu bihe by’uko yari akimara kurushinga agarurwa i Gitwe, yakoze akazi ko mu Biro Bikuru by’Itorero ry’Abadivantisite. Icyo gihe hakaba ariho hari ubuyobozi bukuru bw’itorero ku bihugu nk’u Rwanda, u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahoze yitwa Zaire.

Imyaka ibaye irindwi ari muri ako kazi yaje kugahindurirwa ajyanwa kwigisha “i Gitwe”. Hagati y’umwaka 1940 na 1950, Mpyisi yize andi mashuri ane aho ngaho i Gitwe, yagereranywa na Kaminuza y’iki gihe. Uyu musaza icyo gihe yari umugabo wubatse afite n’urubyaro.

Mu mwaka wa 1951 nibwo yimitswe nka pasiteri, mu wa 1953 ajya muri Kongo nk’Umumisiyoneri ahitwa mu ntara ya Kasai. Muri iki gihugu yahamaze imyaka itatu aza kugaruka i Gitwe akomeza kuhakorera.

Uko yabaye umujyanama w’umwami Rudahigwa

Mu mwaka w’1957 umwami Rudahigwa yavuye i Burayi avuga ko yakoze amakosa yo kuba Umwami w’Idini aho kuba umwami w’Abanyarwanda bose. Muri ibyo bihe ngo Kiliziya Gatolika niyo yasaga nk’iyoboye, na Rudahigwa arariyoboka. Icyo gihe kandi ngo ntabwo washoboraga kubona akazi utari umukirisitu gatolika kuko andi madini nta gaciro yahabwaga.

Pasiteri Mpyisi yavuze ko Rudahigwa yimye ingoma mu mwaka wa 1931, aho yasimbuye se Yuhi Musinga, nyuma y’uko yari yaranze gusinyira Ababiligi abaha u Rwanda baza kumuhanisha kumwohereza i Cyangugu mu Kinyaga, nyuma y’igihe ajyanwa muri Kongo aza gutangirayo.

Yuhi Musinga yari yararahiye ko atazareka Ryangombe ngo ayoboke Kiliziya Gatolika. Umuhungu we Rudahigwa ubwo yafataga umwanzuro wo gutonesha amatorero yose, aho yavuze ko ari umwami w’amatorero, yasabye abapasiteri b’amadini atandukanye gutora abari kuzajya babahagararira mu nama nkuru y’igihugu.

Pasiteri Mpyisi icyo gihe ni we watorewe kuzajya ahagararira Abadivantisite mu Rwanda. Muri ibyo bihe ngo ni ho yaje kumenyana na Rudahigwa aza kumubera umujyanama. Ashimangira ko yahaye inama nyinshi Umwami Rudahigwa mu gihe cy’imyaka 3.

Mu 1959 umwami yaratanze ibintu biradogera Abatutsi benshi batangira guhunga, ngo urukurikirane rwabyo rwaje kugeza u Rwanda mu bihe byo mu mwaka wa 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwami Rudahigwa yatangiye i Bujumbura, gusa Ezra Mpyisi yari yaremerewe n’idini kujya kwiga andi mashuri mu bihugu nka Kongo, Kenya, u Burundi ndetse no muri Zimbabwe hamwe yagiyeyo anahakorera ivugabutumwa.

Mu mwaka w’1996 yagarutse mu Rwanda avuye i Nairobi aho yari afite urusengero yayoboraga, gusa ngo kugaruka byari ubushake bwe kuko yari yarahawe ubwenegihugu.

Anenga amatorero n’Abakoloni bitwaje Ijambo ry’Imana mu binyoma

Pasiteri Ezra Mpyisi kuri ubu ubonwa nk’inararibonye, yavuze ko anenga bikomeye amatorero kuko ari yo yagize uruhare mu guteza umwiryane mu Rwanda. Avuga ko ibi byatangiriye aho abitwaje amatorero baje mu Rwanda batigisha Bibiliya ahubwo bigisha urwango. Anavuga ko iyo abanyamatorero bigisha neza Ijambo ry’Imana nta Jenoside yagombaga kubaho mu Rwanda ikibazo ngo ni uko batandukiriye ntibabe aribyo bakora.

Muzehe Mpyisi yashimangiye kandi ko ubwo abanyamadini bigabizaga u Rwanda mu gihe cya cyami bigishaga Bibiliya bayicaga hejuru ariko abantu bakabyemera kuko bumvaga ko icyavuzwe n’umuzungu cyabaga kimeze nk’icyavuzwe n’Imana.

Ahagana mu mwaka w’ 1918 ubwo Ababiligi bari bamaze kwirukana Abadage baraje bigabiza u Rwanda, Ezra Mpyisi avuga ko uretse umwiryane ngo nta kindi kintu bamariye Abanyarwanda agendeye ku buryo yavuse abasanga.

Ezra Mpyisi yatanze gihamya avuga ko Ababiligi aribo bishe Rwagasore i Burundi, bica Rudahigwa ndetse na Rumumba muri “Zaire”. Iyo arebye ibyo byose asanga umwiryane waranze bino bihugu waratewe n’Ababiligi basize umurage mubi .

Itandukaniro abona hagati y’ingoma ya cyami na Repubulika

Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko mbere abamisiyoneri mu Rwanda bari bafite ijambo cyane ku buryo Umunyarwanda atashoboraga kugaragara mu buyobozi nka we ubwe kuko yabaga yaragizwe igikoresho.

Yagize ati “Hari itandukaniro rya biriya bihe n’ubu, kuko abamisiyoneri bari bafite ijambo cyane ariko ubu Umunyarwanda afite ijambo, ibi bihabanye kandi n’iby’icyo gihe mu buryo bugaragara.”

N’ubwo ibihe byagiye bisimburana birimo ibyiza n’ibibi, Pasiteri Mpyisi avuga ko hari impinduka nini kuko abantu batekanye, imyaka isaga 20 ikaba ishize babana neza mu mahoro, nyuma y’ubugome bwakuruwe na Repubulika zonse urwango rukomoka ku mwaduko w’abazungu.

Uko Ezra Mpyisi yatangije Kaminuza ya INILAK

Pasiteri Ezra Mpyisi yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1996 nyuma y’uko yari yarasabwe n’Abarayiki b’Abadivantisite kuza akabafasha gutangiza Kaminuza ya INILAK. Avuga ko ubwo yatangizaga iyi Kaminuza yari ifite abanyeshuli 60 gusa, mu mwaka 2010 ni ho yayisezeyemo aho yari imaze kugira abanyeshuli ibihumbi bitandatu.

Yagize ati “Ubwo yatangiraga ntabwo byari byoroshye, nta kabanza, yewe n’icumbi, kimwe n’ishuli, twaracumbikaga.”

Ezra Mpyisi yabyaye abana umunani, babiri muri bo bitabye Imana. Yageze mu bihugu bitandukanye harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ethiopia, Zambia, u Bwongereza, Malawi n’ahandi.

Kuri ubu Pasiteri Mpyisi asengera ku Kibagabaga mu rusengero rwigisha mu Cyongereza. Akazi ke muri iyi minsi ni ako kuvuga ubutumwa, yemeza ko kuba nta kandi kazi akora ngo byatewe n’izabukuru.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSPasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 92 ni umwe mu Banyarwanda bake bakiriho bafatwa nk’inzu y’ibitabo kuko azi neza amateka ahamye y’u Rwanda. Uyu musaza wabayeho mu buzima bwa Politiki n’ubw’iyobokamana akubarira amateka ye nk’uwayabonye Ejo. Azira umugayo ndetse akanabigarahgariza mu nyigisho z’ivugabutumwa ajya atanga kuri radiyo no mu nsengero. Ezra Mpyisi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE